Minisitiri Munyakazi yasabye abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yasabye abayisilamu kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Dr Munyakazi yabibasabye ku Cyumweru mu biganiro byari bigamije kurwanya inda ziterwa abangavu, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, byateguwe n’abanyeshuri b’abayisilamu biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yavuze ko nta terambere rirambye ryagerwaho mu gihugu mu gihe hakiri ikibazo cy’inda ziterwa abangavu bigatuma bava mu mashuri batayarangije.

Ati “Ibaze umwana ukamwubakira ishuri ukamushakira umwarimu n’ibitabo yarangiza kwiga aho yakageze hahandi ho kuguha umusaruro agatwara inda.”

Yongeyeho ko guta umuco ari kimwe mu bituma b’abakobwa baterwa inda bakiri bato anashishikariza ababyeyi kujya bita ku buzima bw’abana babo hakiri kare kugira ngo birinde iki kibazo.

Eng. Rugwiro Ally Mujahidi warangije muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yemeza ko nyuma y’ibiganiro bahawe bagiye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

Yagize ati “Twahawe inyigisho nyinshi kandi nziza ku buryo natwe ubu tugiye kujya dukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu kuko biri mu bituma abakobwa benshi bacikishiriza amashuri.”

Ukuriye abanyeshuri b’abayisilamu bo muri ULK, Saidi Soulaiman Radji, avuga ko inyigisho bahawe bagiye no kuzigeza mu bandi kugira ngo zitange umusaruro ufatika.

Yagize ati “Icyo tugomba gukora ni ukugerageza gushyira mu bikorwa ibyavugiwe hano ikindi kandi ntibisigare aha tukabyamamaza ahantu hatandukanye kugira ngo tubibacengezemo bitange umusaruro ufatika bityo igihugu cyacu gitere imbere.”

Avuga ko buri mwaka nk’abanyeshuri b’abayisilamu biga muri ULK batumira bagenzi babo bo mu mashuri yisumbuye n’abayobozi bakuru b’abayisilamu bakabagira inama z’uko bagomba kwitwara mu buzima busanzwe.

Bamwe mu bayisilamu bari bitabiriye ibi biganiro
Bamwe mu bize muri ULK
Ni ibiganiro byari byitabiriwe n'abayobozi mu muryango w'abayisilamu mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yasabye abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya inda zitateguwe
Dr Munyakazi yashishikarije ababyeyi kwita ku buzima bw'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza