Minisitiri Mukeshimana yisobanuye ku mbogamizi zikiri muri gahunda yo guhunika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2018 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yasobanuriye Inteko Rusange ya Sena ingamba zafashwe mu kuvanaho inzitizi zibangamiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhunika igamije guhangana n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa, gukumira inzara ituma abaturage bajya gushakisha imibereho ahandi no kwirinda izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Muri Mata 2018 nibwo Inteko Rusange ya Sena yanzuye gutumiza Minisitiri Mukeshimana Geraldine, ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka yiganjemo ibinyampeke n’ibinyamisogwe; raporo yagaragaje ko umusaruro ugomba guhunikwa ari muke ugereranyije n’ibigega bihari ndetse uburyo bwo guhungira no kuwumisha budakora neza.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 131 igena uburyo Sena igenzura ibikorwa bya Guverinoma, nk’uko kandi bigenwa n’Itegeko Ngenga rigena uburyo Inteko Ishinga Amategeko imenya kandi ikagenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma mu ngingo yaryo ya 10; Abagize Sena bashobora gusaba guhabwa ibisobanuro mu magambo n’uhagarariye Guverinoma.

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2018 nibwo Minisitiri Mukeshimana yasobanuriye Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Visi Perezida ushinzwe Amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Harelimana Fatou, ibibazo biri mu guhunika.

Imibare igaragaza ko ibigega biri mu gihugu bifite ubushobozi bwo guhunika toni 295 495, imyaka yari ihunitswe mu 2016/2017 yanganaga na toni 195 865 habariwemo n’iyahunitswe mu ngo z’abaturage. Havuyemo iyahunitswe mu ngo z’abaturage mu turere, usanga iyahunitswe ku buryo bwizewe yari toni 94 409 ingana na 32% by’ubushobozi bw’ibigega biri mu Rwanda.

Senateri Muhongayire Jacqueline uyobora Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yakurikiranye ibibazo biri muri gahunda ya Guverinoma yo guhunika yavuze ko kuba leta n’abikorera barubatse ibigega byinshi byo guhunika ari byiza gusa ko ngo ikigaragara ari uko umusaruro w’ibinyampeke uhunitswemo ukiri muke ugereranyije n’ubushobozi bw’ibigega byubatswe.

Umusaruro w’ibinyamisogwe (ibishyimbo, soya...) uhunitse nta makuru y’uko uhagaze yagaragajwe.

Senateri Muhongayire yavuze ko abahinzi bagaragarije Komisiyo ko umusaruro wabo wakirwa n’inganda bigoranye kubera ko uba utujuje ubuziranenge nko kutuma neza, kugira uruhumbu, bituma zibyakira ku giciro gito.

Ikindi kibazo yazamuye ni icy’abahagarariye Ihuriro ry’Abahinzi mu Rugaga rw’Abikorera, bagaragaje ko hari imikoranire itanoze hagati yabo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’imishinga ya MINAGRI nka PASP itunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ijegajega.

Abasenateri bababajije ibiri gukorwa mu kongera umusaruro uhunikwa mu bigega byubatswe n’uboneka ku buso bwahinzwe, kunoza imikoranire hagati ya MINAGRI n’Urwego rw’Abikorera mu kongerera umusaruro agaciro n’imikoranire iriho hagati ya Minisiteri n’abafatanyabikorwa uhereye mu isarura, ihunika no kugeza umusaruro ku isoko.

Banabajije ikibazo cy’abaturage bagurisha umusaruro kare (kotsa umusaruro) nyuma y’igihe gito bakazawugura ku giciro cyo hejuru, umusaruro wangirika n’utabonerwa isoko.

Minisitiri Mukeshimana yasobanuye ko Guverimoma yashyizeho ingamba zirimo ishyirwaho ry’Ishami rishinzwe gukurikirana umusaruro, gukangurira abaturage kugira umuco wo guhunika bikava mu ngo zabo bikagera mu buhunikiro rusange kugira ngo byorohere abashoramari kugura umusaruro.

Yongeyeho ko abaturage bari kwerekwa ingaruka ziri mu muco wo kotsa imyaka ndetse n’abakora ubwo bucuruzi babahenda bagakangurirwa kubireka.

Mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, guhangana n’igabanuka ry’ibiciro ku gihe cy’umwero, ibura ry’ibiribwa no guhangana n’ibiza bituma habaho amapfa, Guverinoma yateganyije “guteza imbere gahunda yo guhunika neza umusaruro mu bigega by’igihugu, umusaruro uhunitsemo ukava kuri toni 42.000 ukagera kuri toni 200.000, buri gihembwe ibigega bigomba kuba birimo byibuze toni 100,000. Amakoperative y’abahinzi n’ingo z’abaturage bagahunika ibishobora gutunga abantu mu mezi nibura atatu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yasobanuriye Inteko Rusange ya Sena ingamba zafashwe mu kuvanaho inzitizi zibangamiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhunika igamije guhangana n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza