00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uko ubuhinzi bwagobotse ubukungu bw’ibihugu muri Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine, yashimangiye ko uru rwego rukomeje kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’ibihugu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abahinziborozi muri Afurika [Pan-African Farmers Organization, PAFO]. Iyi nama y’iminsi ine iteraniye i Kigali hagati ya tariki 18-23 Ukwakira 2021.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe inzego zirimo n’urw’ubuhinzi, bitarubujije gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu kuko bwagize uruhare bwa 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Yagize ati “Abahinzi n’aborozi bagira uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’ibihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage ntabwo yagerwaho tudafite abahinzi. Muri Afurika, ubuhinzi bugira uruhare runini ku bukungu bukaninjiriza abaturage barenga 70%.”

Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byageze kuri 31% mu gihe abagera kuri 70% by’Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gukora bafite imirimo ikomoka ku buhinzi.

Ati “Mu Rwanda, guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho n’ubunyamwuga bw’abahinzi mu ruhererekane rwo kuva ku guhinga kugeza umusaruro ubonetse kugira ngo tugabanye ukubura k’umusaruro, kwangiza ibidukikije n’ibipfa ubusa mu gihe cy’ihinga n’isarura muri uru rwego rw’ubuhinzi.”

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi [PSTA 4], ahitezwe kwimakaza ikoranabuhanga, ubushakashatsi no gukoresha imbuto zigezweho kandi zitanga umusaruro wifuzwa.

Iyo gahunda yakozwe hagendewe ku bikubiye muri gahunda y’igihugu rusange y’icyerekezo 2050 no muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), ari zo nyandiko zikubiyemo gahunda z’ingenzi z’igihugu z’igihe kirekire n’iz’ikiringaniye.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gukorana na PAFO mu gushyigikira abahinziborozi mu rugamba rwo guharanira kubaka Afurika itarangwamo inzara.

Perezida wa PAFO, Elizabeth Nsimadala, yavuze ko iyi nteko rusange irebera hamwe uko ubuhinzi bwa Afurika bwabyara inyungu igaragara ku babukora ndetse bukanakomeza gutanga umusanzu mu bukungu bw’ibihugu.

Ati “Iyi nama ni amahirwe yo guhurira hamwe kugira ngo dusangizanye ubunararibonye, turebera hamwe icyateza imbere ubuhinzi kugira ngo bubyarire inyungu nyinshi ababukora ariko n’ibihugu muri rusange.”

Abahinzi bitabiriye iyi nama bavuga ko biteze kuyigiramo byinshi bikorwa na bagenzi babo baturuka mu bihugu byo hirya no hino ndetse bakabona n’umwanya wo kuganirira hamwe icyateza imbere abahinzi.

Umuhinzi w’ibigori n’ibirayi akaba n’umworozi w’amatungo magufi mu Karere ka Musanze, Gafaranga Joseph, ati “Abahinzi nitwe benshi, nitwe tugaburira igihugu, ariko wajya kureba ugasanga benshi ntabwo bafite ubuzima bwiza.”

Yakomeje agira ati “Tubona umusaruro muke ariko iyo ukurikije amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi iyo uyashyize mu bikorwa ubona umusaruro uhagije. Nkanjye nayashyize mu bikorwa mbona toni 33 kuri hegitari. Nyamara abadashyira mu bikorwa ayo mabwiriza usanga babona toni umunani cyangwa esheshatu.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukora ishoramari rinini mu bijyanye no kuhira imyaka aho binyuze muri gahunda ya PSTA 4, hateganyijwe kuzamura igipimo cy’ubutaka bwuhirwa kuva kuri hegitari 48.508 kugeza kuri hegitari 102.284.

Nyuma y’ibyo, kurwanya isuri bizakomeza kwibandwaho hacukurwa amaterasi y’indinganire bikazava kuri hegitari 110.906 bikagera kuri hegitari 142.500 ndetse n’amaterasi yikora buhoro buhoro akava kuri hegitari 923.604 akagera kuri hegitari 1.007.624.

U Rwanda kandi rufite gahunda yo gushyiraho ingamba zo kubungabunga ubutaka hakoreshejwe uburyo bwa kamere kugira ngo habungabungwe izindi hegitari 150.000 kugeza mu 2024.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine, yashimangiye ko urwego rw'ubuhinzi rwagize uruhare mu bukungu bw'ibihugu mu bihe bya Covid-19
Ni inama yitabiriwe n'abafite ibigo by'ubuhinzi bikomeye hirya no hino muri Afurika
Abakora ubuhinzi n'ubworozi muri Afurika bahuriye i Kigali mu nama yiga ku gukemura ibibazo bigaragara muri uru rwego
Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro bigaruka ku kubaka urwego rw'ubuhinzi rukomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .