00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uburyo guhinga ibihingwa bike bitumbagiza igiciro cy’ibiribwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yagaragaje uburyo iyo abahinzi bahinze ibihingwa bike bitumbagiza ibindi biribwa ku baturarwanda, abasaba kongera umusaruro wabo kandi bakamenya no kuwufata neza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021 ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Gishanga cya Cyampirita gihingwa kuri hegitari 50 z’ubutaka bwahujwe.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Nyirahabimana Solina, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano zitandukanye.

Minisitiri Dr Mukeshimana yabwiye abahinzi ko muri iki gihe bakwiriye guhinga byinshi kandi byiza ngo kuko iyo bahinze bike bituma n’ibindi byo kurya bihenda kuko ibyinshi bishingiye ku buhinzi.

Yagize ati “Icyo twifuza ntabwo ari ukugurisha ibintu biri ku giciro kiri hejuru cyane kuko hari bagenzi banyu bahaha, imyaka myinshi muhinga ijya mu biryo by’amatungo, ni yo mpamvu uzagira utya ukajya kugura amata ugasanga arahenze wajya kugura igi ry’umwana ugasanga rirahenze, wajya kugura inyama ugasanga zirahenze kubera ko ibyo biryo by’amatungo nabyo biba bihenze.”

Minisitiri Mukeshimana yabwiye abahinzi ko ibyo bahinga bigenda bikajya mu bindi bintu bahaha bikabagarukira mu bundi buryo, abibutsa ko bahinze byinshi igiciro cy’ibindi bintu birimo amata n’amagi cyagabanuka cyane.

Ati “Duhinze byinshi igiciro kikagabanuka n’igi ry’umwana ryagabanuka n’amata yagabanuka. Ibyo byose ni ngombwa ko tubirebera ku byo duhinga cyangwa se tworora kurusha uko tubirebera y’uko igiciro cyaba kiri hejuru cyane.”

Dr Mukeshimana yasabye abahinzi kumenya uburyo bajya bafata neza umusaruro wabo ngo bibafasha kubona isoko ryiza.

Guverineri Gasana Emmanuel we yasabye abaturage kubyaza umusaruro igishanga bahawe na Leta nibura bakongeramo inka 100 zatungwa n’ibisigazwa by’imyaka n’ibishogoshogo. Yavuze ko byabafasha kongera umusaruro biturutse ku ifumbi babona kandi n’imiryango yabo ikabona amata.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko nubwo batarabona imvura nyinshi abahinzi basabwa kwitegura guhinga ngo kuko nubwo imvura itazaboneka batangiye kwitegura kuhira imyaka.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021/2022 A, Intara y’Iburasirazuba irateganya guhinga ubuso burenga ibihumbi 300 bukazahingwaho ibigori, ibishyimbo, soya n’ibindi bihingwa bitandukanye.

Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uburyo guhinga ibihingwa bike bitumbagiza igiciro cy’ibiribwa
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n'ab'ingabo
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yagaragaje ko iyo abahinzi bahinze ibihingwa bike bitumbagiza ibindi biribwa ku baturarwanda
Hatangijwe igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Gishanga cya Cyampirita gihingwa kuri hegitari 50 z’ubutaka bwahujwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .