Kwamamaza

Minisitiri Mukeshimana yasabye ababyeyi gutoza abana gukunda amata

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 07:53' na Emma-Marie Umurerwa


Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine yatanze ubutumwa bwihariye asaba ababyeyi kugira umuco wo guha abana babo amata kuko abafasha gukura neza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, mu biganiro yahaye abana biga mu mashuri abanza ku bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, bigamije gukora ubukangurambaga bwo kubigisha akamaro ko kunywa amata.

Yagize ati " U Rwanda ni igihugu cy’amata n’ubuki. Amata ni ingenzi ku buzima bwacu kuko afite intungamubiri zose umubiri wacu ukenera. Ababyeyi bagomba gutoza abana babo gukurana umuco wo gukunda amata, kandi nabo bakajya bayanywa.”

Iki gikorwa cyiswe “Our milk, our health and our future,” bishatse kuvuga " Amata yacu, Ubuzima bwacu n’ Ahazaza hacu" cyateguwe n’Ihuriro ry’aborozi n’abatunganya ibikomoka ku mata Rwanda National Dairy Platform (RNDP) ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi n’Abatunganya ibikomoka ku mata ( Rwanda National Dairy Platform/RNDP) ,Muusime Umurungi Florence, avuga ko abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo guha abana amata, kandi nabo bakayanywa.

Yagize ati “Igikorwa cyaduhuje uyu munsi ni kimwe mu bitegura inama izaba tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 2 Nzeli mu Rwanda, yateguwe n’ihuriro nyafurika ry’aborozi b’inka n’abakora ibikorwa bifitanye isano n’amata ‘East and Southern Africa Dairy Association’ (ESADA) tukaba dushishikariza abanyarwanda kongera kugira umuco wo kunywa no guha abana amata.”

Guhera mu 2000, u Rwanda rwari rufite umukamo ungana na toni ibihumbi 50 , kuri ubu zikaba zigeze kuri toni ibihumbi 710, mu gihe mu mwaka wa 1998, Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, kuri ubu akaba anywa litiro 59.

Leta yashyizeho gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana igamije kuzamura imibereho myiza y’abana kuri ubu ibarizwa mu mashuri 112, yo mu turere 14, amata akaba ahabwa abana 85000.

Abana banywa amata
Abana bari bafite akanyamuneza
Baririmbaga indirimbo zivuga ibyiza byo kunywa amata
Minisitiri Mukeshimana aganira n'abana
Minisitiri Mukeshimana yahaye abana amata
Uyu mwana yerekanaga uko bakama inka
Uyu mwana yavuze umuvugo urimo ubutumwa bushishikariza abantu kunywa amata

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved