Ni ubutumwa yahaye abaturage bo mu Kagari ka Nyamatete mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo kuri uyu wa Gatandatu.
Muri uyu muganda hatewe ibiti by’inturusu ku buso bungana na hegitari 152. Uyu muganda ukaba wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, n’abandi banyacyubahiro banyuranye.
Ubutaka bwateweho ibiti bukaba bwarasazuweho amashyamba nyuma abaturage 104 bihuriza hamwe biyemeza kongera kubuhingaho ishyamba bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’umushinga w’Ababiligi wa Enabel.
Minisitiri Mujawamariya yavuze ko gutoza umwana ukiri muto gukunda ibidukikije bituma akura abyiyumvamo cyane akanamenya agaciro kabyo.
Yagize ati “Utangiye kurera umwana umutoza gukunda ibidukikije, ukanamutoza kubaha ibidukikije n’ibimera muri rusange akiri muto, ugatera igiti kimwitiriwe akazakura umubwira uti kiriya giti ni icyawe twagiteye wavutse ugomba kucyitaho kurusha abandi bantu, akura agikunda kandi koko acyitaho.”
“Uwo mwana azakura ashaka kumenya impamvu mwateye igiti yavutse acyubahe, acyubahirize, agicunge neza, agikorere azanagisarure, ashobora no kugisaruraho imbuto zimwe agazisiga mu rugo izindi akazijyana mu isoko nawe bigatuma abitoza abo azabyara.”
Abatema ibiti bakabitwikamo amakara bihanangirijwe
Minisitiri Mujawamariya yanihanangirije abaturage batema amashyamba bakayatwikamo amakara, avuga ko ababikora badakwiye kwihanganirwa.
Ati “Aya mashyamba turiho dutera ntabwo ari ayo gutwika amakara kuko dukeneye ko igihugu cyacu gihumeka umwuka uzira umwotsi dukeneye ko igihugu cyacu gihumeka umwuka mwiza utarimo imyotsi mibi, rero ibiti twateye ni ibyo gusarurwamo bikuze bikaba byavamo imbaho muri rwa rwego rwo guteza imbere ibintu bikorerwa iwacu mu gihugu, havamo imbaho, intebe z’amashuri tugasakara amashuri n’ibindi byinshi twakura mu giti.”
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Ryelandt, yavuze ko gutera ibiti ku buso bungana na hegitari 152 ari igikorwa gifitiye umumaro igihugu cyose mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku muhate bugaragaza mu guteza imbere ibidukikije, yifuriza abaturage impera z’umwaka nziza.
Kuri ubu mu gihugu hose hegitari zirenga 700 zihwanye na 30.4 by’ubuso bw’igihugu cyose ziteweho amashyamba nk’imwe mu ntego ya leta y’u Rwanda yari yarihaye kugeza mu 2020.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu gutera amashyamba iragira iti “Amashyamba ni inkingi y’imibereho myiza y’abaturage.”
Muri uyu mwaka hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 13 241, haterwe ibiti by’imbuto ibihumbi kuri hegitari 428 785 hazatarerwa kandi hegitari ibihumbi 3 407 z’ishyamba na hegitari 609 z’amashyamba y’abaturage arimo ayangiritse azavugururwa.
















Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO