Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kubakira ku ndangaciro n’ubumwe byaranze ingabo zabohoye igihugu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Kamena 2019 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rirambye urubyiruko rukwiye kugera ikirenge mu cy’abagize uruhare mu kubohora igihugu no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

Yabivugiye mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 28 Kamena, ahari hateraniye urubyiruko rusaga 200 rwo muri ako Karere n’ijana rwaturutse i Kigali.

Rwari mu gikorwa cyateguwe muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 25, Ukwibohora, hagamijwe kurusobanurira amateka y’u Rwanda yarugejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi, urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside.

Nyuma yo gusura ingoro ndangamurage iri ku Murindi w’intwari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène, yaruhaye ikiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda yibanda cyane ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Yarubwiye ko akamaro ko kwiga no kumenya amateka u Rwanda rwaciyemo ari uko kugira ngo rubashe kugeza igihugu ku iterambere, rukwiye kubanza kumenya aho cyavuye n’inzira cyanyuzemo.

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gicumbi, Rulindo na Burera, Col Sam Baguma, yabaganiriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, avuga ko ababigizemo uruhare bari urubyiruko nka bo bityo bafite inshingano zo gusigasira ibyo baharaniye.

Yavuze ko mu byafashije urwo rubyiruko kugera ku ntego yabo yo kubohora igihugu harimo kuba baraharaniraga ubumwe bw’abanyarwanda, ingandagaciro zo gukunda umurimo n’igihugu no kugira umuyobozi mwiza w’urugamba, Paul Kagame.

Ati "Twifuza ko ibyakozwe byose bihabwa agaciro kandi nimwe mugomba kubiharanira."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko indake ingabo zari iza RPA zanyuzemo mu kubohora ugihugu, urubyiruko rukwiye kuyigana ikarufasha gukemura ibibazo byugarije u Rwanda birimo inda zitateguwe, ubukene, gukoresha ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rufite ibisobanuro bikomeye ku mateka u Rwanda rwaciyemo kuko amabi n’ameza yose rwayagizemo uruhare.

Yavuze ko ari urugamba urubyiruko rwarwanye rwo kubohora igihugu n’umukoro urubyiruko rw’ubu rufite wo guhangana n’ibibazo byugarije igihugu uyu munsi byose bikomeye ariko nibura urw’uyu munsi ibyo rusabwa rufite aho ruhera mu gihe ingabo zari iza RPA zitangiriye ku busa.

Ati “Icyo dufite ni ubumwe bw’abanyarwanda dukomeyeho, butajegajega. Nibwo tubaha namwe mukazabuha abazabakomokaho. Twubatse urwo ruhererekane rw’ubumwe bw’abanyarwanda ntacyatumeneramo.”

Yakomeje agira ati “Twaje rero kuvoma cyane cyane ku gicumbi cy’ubutwari kuko twifuza ko buri rubyiruko rukomoka ku ntwari, ntabwo mwaba ibigwari. Tukifuza ko nta muntu wava hano ngo asure ariya mateka ngo agende abe ikigwari. Agomba kuba intwari kuko akomoka ku ntwari.”

Minisitiri Mbabazi yavuze ko Ingabo zari iza RPA zatanze ubuzima bwazo kugira ngo abanyarwanda babeho neza bityo urubyiruko rukwiye gukora kugira ngo ibyo zaharanuye bidasenyuka.

Yarusabye kurangwa n’indangagaciro zaranze ingabo zari iza RPA zirimo iyo gukunda igihugu, gukunda umurimo, gusaranganya, kugira icyerekezo, kwirinda irari ryo gushaka gukira vuba, guhera kuri bicye rukagera kuri byinshi n’ibindi.

Uru rubyiruko rurimo urwo mu Karere ka Gicumbi n'urwo mu Mujyi wa Kigali
Dr Bizimana yavuze ko urubyiruko rukwiye kubakira ku mateka y'ingabo za RPA
Col Baguma yatanze ikiganiro ku rugamba rwo kubohora igihugu asaba urubyiruko kurwigiraho
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kubakira ku ndangagaciro zaranze ingabo za RPA
Abatanze ikiganiro basabye urubyiruko kubakira ku musingi w'ubumwe bwaranze ingabo za RPA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza