Minisitiri Mbabazi yanenze abagira isoni z’akazi gaciriritse ntibagire izo gusaba amafaranga

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko kutanena akazi ako ariko kose rwitwaje amashuri rufite aho ngo ruterwa isoni n’imirimo imwe n’imwe ariko ntirugire isoni zo gusaba amafaranga abagize icyo bikorera.

Yabisabye urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri kaminuza eshatu zirimo Kaminuza ya Kigali, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye na Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Rubavu bari bahurijwe hamwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (video conference).

Ni ikiganiro cyari kigamije gusobanura uburyo rwagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Intego z’Iterambere Rirambye zigomba kugerwaho mu 2030 (SDGs).

Yavuze ko urubyiruko rukwiriye gukora akazi kose gashobora kuruteza imbere, agaya abanga gukora imirimo runaka nyamara ngo ugasanga hari abatagira isoni zo gusaba amafaranga abakoze ako babonye.

Yagize ati “Hari aho ujya ugasanga abantu bishyize hamwe bagakora akantu gato kandi kakabateza imbere, nimuhange akazi aho kujya kugashaka kandi ibi birashoboka. Mushobora no kubwira ubuyobozi bw’ishuri hano ko muzajya mubakorera isuku bakabishyura, ariko ngo ntimwakora ako kazi mwarize kaminuza, muti njyewe nkakora isuku, uwambona nambaye itaburiya na lisansi yanjye, nyamara kuyasaba wa wundi uyakorera aruha ntibibatere isoni.”

Minisitiri yabasabye kumva ko bakwiriye kutaba abagenerwabikorwa ahubwo bakaba abagira uruhare muri byo.

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Fode Ndiaye, yasabye urubyiruko kugira ubumenyi buhindura ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza y’ibihugu byabo.

Yagize ati “Kuri njye uburezi bushobora gutera impinuka z’ejo hazaza, bugahindura ubukungu bwacu mu gihe dutekereza ku ngamba z’iterambere rirambye kandi ntekereza ko urubyiruko rufite uruhare runini muri ibyo, mugomba kwihagararira nk’umuntu ku giti cye, ugahagararira igihugu, umugabane n’Isi yose muri rusange.”

Gahunda z’Intego z’iterambere rirambye zikubiye mu ngingo 17 zigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, birimo ubukene, ubushomeri, amazi mabi, ibura ry’amashanyarazi n’ibindi; byose biteganywa kuba byagezweho bitarenze mu 2030.

Hakinwe imikino yo gusobanurira urubyiruko gahunda za SGDs
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi aganira n'urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza