Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko urugamba ruriho ari uguharanira kudategera amaboko amahanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yaganirije urubyiruko ruteraniye mu Itorero ry’Urunana rw’Urungano i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, arusobanurira ko urugamba igihugu kigomba kurwana ari urwo guharanira kwigira, hashingiwe ku cyerekezo rwihaye.

Minisitiri w’Urubyirruko yavuze ko u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rutari gushoboka iyo hatabaho kugira icyerekezo.

Yagize ati “Muri 1994 igihugu cyacu cyari kuri zeru, ahubwo twari munsi ya zeru. Ibikorwaremezo byarasenyutse, amashuri ntayabagaho, nta mafaranga; Abarimu muri Kaminuza nta mafaranga yari ahari yo kubahemba, baryaga imvungure. Ubu nibo bayobozi mubona hirya no hino, abayoboye igihugu cyacu bize icyo gihe.”

Yasobanuye uburyo hatangizwa umushinga wo kubaka Kigali Convention Center na Kigali Special Economic Zone, na we ubwe yajyaga kubisobanura azi ko bizuzura atagihari, ariko biza kugerwaho.

Ati “Bahoze bababwira ko nakoraga muri RDB, mu 2005 mvuye kwiga naraje nkora muri RDB, tukajya tujya gushaka abashoramari mu mahanga no mu gihugu, tubabwira Special Economic Zone, nanjye najyaga mvuga nti ‘ariko ibi bintu ndimo kwamamaza […] nkumva bizabaho abana banjye aribo bakora, none bibaye nanjye mbona. Bakavuga Convention Center, hari Umudage waje kuyikora, yinjira mu mimereye y’inzu yacu ya kinyarwanda ya kera uko yari iteye, nari nzi ko ibi bizabaho kera cyane. Kwa kundi uba uvuga uti ‘ko bihambaye?’”

Yakomeje avuga ko nta kidashoboka igihe hari icyerecyezocyiza, ati “Icyerecyezo kiba mu mutwe, ntabwo biterwa n’uko igihugu kingana, ni mu mitekerereze.”

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko nyuma y’aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoye igihugu, igisigaye ni urugamba rwo kukibohora mu bukungu, hirindwa gukomeza gutegera amaboko abanyamahanga.

Ati “Ubu urugamba turimo kurwana si rwa rundi rw’amasasu, ubu ni urugamba rwo kwibohora mu bukungu. Iyo ubona abanyamahanga baduha amafaranga yabo, baratubwira ngo n’uko mubigenza gutya, baguha amabwiriza menshi cyane, ntibatuma wigira. Icyerecyezo ni uko twigira, ingengo y’imari ikava mu bikorera.”

Musengamana Joseline uri mu batozwa yavuze ko kugira ngo urubyiruko rubashe guteza imbere igihugu, rugomba guharanira kwirirwa rutaka ubushomeri.

Itorero Urunana rw’Urungano icyiciro cya Kabiri ryatangiye tariki 6 Ukuboza rikazasozwa kuwa 16 Ukuboza. Ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera kuri 500 rurimo abaturutse mu mahanga.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi aganiriza urubyiruko
Urubyiruko ruteraniye mu Itorero ry’Urunana rw’Urungano i Gabiro
Bakurikiye ibiganiro ku kugira icyerekezo
Urubyiruko rwabajije ibibazo bitandukanye Minisitiri Mbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza