Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Luxembourg

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yakiriwe na mugenzi we wa Luxembourg ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Asselborn.

Ibiganiro by’abo bombi byibanze ku guteza imbere umubano uhamye w’ibihugu byombi umaze igihe.

Nkuko bigaragara mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Luxembourg yashyize ahagaragara, Mushikiwabo na Asselborn baganiriye ku nkingi zitandukanye umubano w’ibihugu byombi ukwiriye gukomeza kongeramo ingufu by’umwihariko hagamijwe iterambere ry’ubukungu.

Luxembourg yiyemeje gukomeza gutera inkunga u Rwanda mu rwego rujyanye n’imari.

Ku ikubitiro iki gihugu cyatangiye gushyiraho uburyo ikigo cyacyo gishinzwe amahugurwa cyafasha Ihuriro Nyarwanda ry’amabanki ndetse n’uburyo hajyaho Ikigo Nyarwanda gishinzwe amabanki.

Haganiriwe kandi ku buryo ibihugu byombi byafatanya mu gukuriraho ibicuruzwa byabyo gusora kabiri hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ubukungu.

Mushikiwabo na Asselborn baganiriye ku mushinga w’amavugururwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe u Rwanda ruyoboye muri iki gihe, banahanahana amakuru yo mu karere ko mu biyaga bigari n’ayo mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Luxembourg imaze imyaka 25 itera inkunga u Rwanda mu mishinga y’ubufatanye n’iterambere cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’icyaro no mu buzima.

Icyo gihugu cyabaye mu bya mbere byafashje u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi, amahugurwa mu by’ubumenyingiro, kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi no kurwanya SIDA.

Umubano w’u Rwanda na Luxembourg umaze igihe, kuko mushiki w’Umwami Henri wa Lexembourg, witwa Marie Astrid yabaye mu Rwanda i Rwamagana kuva mu 1974 kugeza 1975, akaba yaranafashije ko hubakwa ishuri ry’Abaforomo.

Minisitiri Mushikiwabo (iburyo) yakirwa na mugenzi we Asselborn

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza