Minisitiri Lavrov w’u Burusiya aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Kamena 2018 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, arasura u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018, aho azaganira na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, rivuga ko ibiganiro by’aba bayobozi bizibanda ku kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni ku rwego mpuzamahanga n’urw’akarere muri rusange.

Bazaganira kandi ku ngingo yo kubaka amahoro muri Afurika no gushaka ibisubizo by’amakimbirane ari mu duce dutandukanye tw’uyu mugabane nko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Repubulika ya Centrafrique no mu gace ka Sahel.

Ibiganiro kandi bizanibanda ku mavugurura mu Muryango w’Abibumbye n’icyateza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu mu bihugu bya Afurika.

Hari kandi ukurebera hamwe umubano w’u Burusiya n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), no kuwuha isura nshya y’ubufatanye bubyara inyungu ku mpande zombi mu bijyanye na politiki, ubucuruzi, ubukungu n’ibikorwa bya kimuntu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya itangaza ko ibihugu byombi bizanaganira ku bufatanye bwabyo mu bucuruzi n’ubukungu.

U Burusiya n’u Rwanda bisanganywe umubano mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi no kongerera ubushobozi abakozi b’abanyarwanda.

Biteganyijwe ko Minisitiri Lavrov azanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihashyinguye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza