Minisitiri Kaboneka yahaye Meya mushya w’Umujyi wa Kigali umukoro ku kibazo cy’abazunguzayi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Kamena 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali kongera imbaraga mu kurandura burundu ikibazo cy’abazunguzayi gikomeje kuba imbogamizi ku mutekano n’isuku.

Kaboneka yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Umujyi wa Kigali, ku wa 29 Kamena 2018, aho yaboneyeho umwanya wo kwereka bamwe mu bayobozi Meya mushya Rwakazina Marie Chantal watorewe kuwuyobora mu kwezi gushize.

Kaboneka yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite isura uhabwa n’amahanga utagakwiye kuba ukigaragaramo abazunguzayi.

Yagize ati “Nta mujyi umaze kugera ku rwego tugezeho na ya sura tumaze kugira ngo ugire n’akajagari, abazunguzayi ubundi ni akajagari umuntu ugenda uko yishakiye yikorera uko ashaka acuruza. Icya mbere bifite ikibazo cy’umutekano muke biteza, icya kabiri ibyo acuruza ntushobora kumenya ibyo aribyo, icya gatatu bifite ingaruka ku bukungu bw’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Kuko iyo abazunguzayi bamaze gukwira hose aya mazu meza murimo mwubaka abandi bacuruzi bagacururijemo baraza kubura aho bacururiza cyangwa n’ibyo bacuruza byo gucuruzwa kubera hari abari mu mihanda.”

Minisitiri Kaboneka ati “Ibintu by’abazunguzayi, nyakubahwa meya n’ikipe yawe mukwiye kubishyiramo imbaraga.”

Yashimiye uturere twagerageje gushyira imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi bw’akajagari, aho abazunguzayi bubakiwe amasoko yo gukoreramo bamwe muri bo bakaba baragaragaje kwishimira icyemezo bafatiwe n’ubuyobozi.

Yagize ati “Hari aho byagiye gikorwa abantu bahabwa n’aho bacururiza uyu munsi baracuruza neza barishimye hari n’abamaze gutera imbere banabigaragaza batanga n’ubuhamya. Ngira ngo n’abo bantu batanga ubuhamya dukwiye kubakoresha no kwigisha babandi batabyumva”

Leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga zikomeye mu gukumira ikibazo cy’abakora ubucuruzi bwo mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi, bamwe muri bo bakomeje kubakirwa amasoko ariko hirya no hino no mu Mujyi wa Kigali rwagati, abazunguzayi baracyahagaragara.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal
Abayobozi mu nzego mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye Inteko Rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza