Minisitiri Juma Al Hamli wo muri UAE yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Kamena 2019 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Nasser Bin Thani Juma Al Hamli, kuri uyu wa Kane, yasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane ibihumbi 259 ziruruhukiyemo.

Minisitiri Juma Al Hamli yasuye urwibutso mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2019, ari kumwe n’itsinda baturukanye muri UAE.

Yanaherekejwe n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard.

Minisitiri Juma Al Hamli n’abamugaragiye beretswe film y’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza inzira y’umusaraba banyuzemo n’uburyo mu gahinda kabo hashibutsemo umunezero wo kwiyubaka.

Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, batambagijwe ibice bigize urwibutso. Basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi.

Uru rwibutso rugizwe n’inzu y’amateka, agaragaza uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’uburyo amacakubiri yigishijwe kugeza arutuye mu icuraburindi rya Jenoside. Hari kandi n’ibice byerekana ibikoresho by’abazize Jenoside nk’imyambaro ndetse n’intwaro abicaga bakoresheje.

Baneretswe igice gitanga ihumure cy’urugendo rw’imyaka 25 yo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yo gushegeshwa mu mfuruka zose.

Minisitiri Juma Al Hamli yavuze ko yakozweho n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko ashima uko igihugu cyiyubatse kibifashijwemo n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame Paul.

Yagize ati “Nababajwe n’ibyabaye mu Rwanda n’ibyo niboneye n’amaso yanjye, nagize amarangamutima menshi. Ndashaka gushimira Abanyarwanda, guverinoma y’u Rwanda yatanze isomo ritari ku Banyarwanda gusa ahubwo ku Isi yose, ngo yige ko urwango n’ihohoterwa umusaruro wabyo ari urwango n’ihohoterwa.’’

Yashimye urwibutso nk’ahantu habitse amateka yihariye ku nzira u Rwanda rwanyuzemo n’uko rwiyubatse ruhereye ku mateka mabi.

Yakomeje ati “Ndashimira Perezida Kagame washyizeho Urwibutso rufasha abantu gusura no kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ahantu ho kwibukira, bitari ku Banyarwanda gusa ahubwo no ku kiremwamuntu muri rusange.’’

Urwibutso rwa Gisozi rwubatswe mu 1999. Rushyinguwemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.

Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Nasser Bin Thani Juma Al Hamli, n'itsinda baturukanye muri UAE ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Beretswe film mbarankuru igaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe
Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Nasser Bin Thani Juma Al Hamli, yaherekejwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard (iburyo)
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard, areba film igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Juma Al Hamli wo muri UAE yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba bayobozi batambagijwe ibice bitandukanye bigize urwibutso
Minisitiri Juma Al Hamli yasize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza