Minisitiri Gatete yiyemeje kutazarebera imikorere mibi muri Mininfra

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Mata 2018 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko ashyize imbere ko ibikorwa byose bigomba kunyura mu mucyo, nyuma y’imikorere idahwitse yagiye ivugwa mu bigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri aherutse guhabwa kuyobora.

Yabishimangiye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, nyuma y’ihererekanyabubasha ryabaye hagati ye na James Musoni wayoboraga Mininfra guhera mu 2014.

Amb. Gatete yabajijwe ku kibazo cy’iyubakwa ry’imihanda, Perezida Kagame yagarutseho muri Kanama 2017 ubwo yakiraga indahiro z’abagize guverinoma nshya, avuga ko abantu bubaka umuhanda “ugahinduka inzira y’ibirenge, icyagombaga kuba metero esheshatu, indwi, kigahinduka metero eshatu.”

Icyo gihe yanenze imikorere ya Mininfra, ati “Bikorwa n’abakozi. Abakozi bawe nimutavugana nabo, niba mudakurikirana ibyo bakora mukora iki?”

Ni ikibazo Minisitiri Gatete yavuze ko azashyiramo imbaraga, kuko iyi Minisiteri inyuzwamo amafaranga menshi kandi aba ategerejweho guhindura ibintu byinshi mu buzima bw’igihugu.

Yagize ati “Nicyo kintu gikomeye mu by’ukuri kuko birababaje, cyane ko amafaranga menshi dushyira mu mihanda ni amafaranga aba yagujijwe, ayo tuba twavanye mu baterankunga, ni amafaranga tuba tuzishyura nk’umwenda.”

“Ariko iyo adakoreshejwe kugira ngo tubone icyo ayo mafaranga yagombaga gukora, ntabwo twaba tubonye umusaruro twaba twiteze. Niyo mpamvu rero kureba uburyo iyo mihanda ikorwa, n’uburyo habaho kuyisana iyo imaze gukorwa kugira ngo ntiyangirike vuba, ari inshingano zacu tugomba kuzashyiramo imbaraga zidasanzwe.”

Minisitiri Gatete yanabajijwe ikibazo kijyanye n’ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’ibigo bishamikiye kuri Mininfra birimo WASAC, abakozi bamwe bagaragaza icyenewabo mu mitangire y’akazi, bikagaruka cyane kuri James Musoni wari minisitiri w’ibikorwa remezo.

Minisitiri Gatete yavuze ko aribwo agishyikirizwa inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri, ariko akaba agiye kumenya ibiyiberamo kugira ngo amenye ikigomba gukorwa.

Yakomeje agira ati “Ibyo aribyo byose, icyo dukurikiza nka leta gusa, ni ibisanzwe kuko ubundi guhabwa akazi bigira uburyo bikorwa buciye mu mucyo, kandi nta cyenewabo, nta ki, ibyo ntabwo ari ibintu bikibaho.”

“Ubu rero twese, kimwe n’ibindi bigo bitari ibya Mininfra, tugendere ku mabwiriza amwe ya leta kugira ngo abantu bose bajya mu kazi babe bafite ukuntu bakajyaho, mu buryo buzwi bikorewe mu mucyo, kandi noneho n’ibyo bagiye gukora tureba uko buzuza inshingano zabo ku buryo ari ikintu tuzashyiramo n’ingufu cyane. Kuko iyi ni minisiteri ijyamo amafaranga atagira uko angana, kandi agenewe kugira ngo atange umusaruro ku banyarwanda bose.”

Yavuze ko igihe yasanga icyo kibazo cyarabayemo hagomba kurebwa uko gikemurwa, hakurikijwe amategeko.

Minisitiri Gatete w’imyaka 55 afite ibigwi birebire mu miyoborere mu Rwanda, harimo ko yabaye Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu guhera mu 2009 kugeza mu 2011 ubwo yabaga Guverineri wayo. Niwo mwanya yavuyeho aba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Gashyantare 2013.

Amb. Gatete yinjiye muri BNR avuye mu Bwongereza, Ireland na Iceland aho yari Ambasaderi guhera mu Ugushyingo 2005 kugeza mu Ukuboza 2009.

Mbere yaho, kuva mu 2003 kugeza mu 2005 yakoraga muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ariko guhera mu 2001 yakoraga mu biro bya Perezida wa Repubulika nk’intumwa ye yihariye muri NEPAD. Yanakoze muri Canada nk’impuguke mu bukungu hagati ya 1991-1997, nyuma aza gukora muri UNDP mu Rwanda, kugeza mu 2000.

Minisitiri Gatete Claver aganira n'itangazamakuru nyuma yo guhererekanya ububasha na Musoni James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza