Minisitiri Gatete yavuze ku nyungu za Rusizi III, urugomero rwitezweho gutanga umuriro uhendutse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Kanama 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize, ibihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano yo kubaka urugomero rwa Rusizi ya gatatu (Rusizi III) rwitezweho gutanga megawatt zigera kuri 230.

Ku ikubitiro uwo mushinga wa miliyoni zisaga 625 z’amadolari uzatanga megawatt 147 ariko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Claver Gatete, yavuze ko uzongerwa ukagira ubushobozi bwo gutanga megawatt 230.

Amasezerano yemeza ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wo kubaka Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III yemerejwe mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 29 Nyakanga 2019.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2019, Minisitiri Gatete yavuze ko bahisemo kongera ubushobozi bw’urwo rugomero kugira ngo ibiciro by’umuriro ruzatanga bizabe bihendutse.

Imirimo yo kubaka urwo rugomero izakorwa na sosiyete IPS yo muri Kenya ifatanyije na SN Power yo muri Norvège. Urugomero nirwuzura, uwo muriro uzajya ugurishwa ku bigo bishinzwe ingufu by’u Rwanda, u Burundi na RDC.

Minisitiri Gatete yagize ati “Rusizi III ku ikubitiro yagombaga kujya iduha megawatt 147 ariko byagaragajwe ko bishobora kugera kuri megawatt 230.”

Yongeyeho ati “Ibi ntabwo bizafasha mu iterambere mu bihugu byacu gusa ahubwo hari n’ikindi cy’ingenzi, igiciro. Nitubona megawatt 230, bivuze ko igiciro nacyo kizagabanyuka ni ukuvuga amasenti (Cents) hagati ya 6 na 8 kuri Kilowatt. Ibyo bifite igisobanuro kinini kuko turi muri gahunda yo kugabanya ibiciro. Iyo dushaka megawatt 147, byari kudusaba amasenti 11.6 kuri kilowatt.”

Mu gukuriranira ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, Ikigo gishinzwe ihuzabikorwa ry’iterambere ry’ingufu muri EAC cya Great Lakes Energy Organisation (EGL) nicyo cyahawe ubwo bubasha.

Gatete yavuze ko mu masezerano yasinywe harimo “Amasezerano y’ubufatanye hagati yacu n’ibindi bijyana nayo ndetse n’ibya tekiniki kuko sosiyete zigiye kujya zigura umuriro zigomba gusinyana amasezerano y’ubugure n’abazubaka urugomero.”

Yavuze ko nyuma yo kubaka urugomero rwa Rusizi III bateganya no gutangira kubaka urundi rwa Rusizi ya kane rwitezweho gutanga megawatt zisaga 200.

Biteganyijwe ko imirimo y’iyubakwa rya Rusizi III izatangira mu 2021, mu gihe umushinga uzasozwa mu 2026.

Ishyirwa mu bikorwa ryawo rigiye gukorwa nyuma y’inkunga yakusanyijwe binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo Ikigo cy’Iterambere cy’Abafaransa (ADF), Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Nibura 20 % y’inkunga yakusanyijwe bigizwemo uruhare n’ubukangurambaga bwa AfDB kuva mu 2015.

Kuri ubu u Rwanda rufite umuriro ungana na megawatt 221.9. Rufite intego yo kugera kuri megawatt 586 mu 2024.

Ingo zagerwagaho n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 17% mu 2012, ubu zigeze kuri 38%, intego ni uko zizagera kuri 52% mu 2024. Igihugu cyihaye icyerekezo cyo kongera amashanyarazi akenewe yose akaboneka hanyuma rukanizigamira agera kuri 15 %.

Minisitiri Gatete yavuze ko bahisemo kongera ubushobozi bw’Urugomero rwa RUsizi III kugira ngo ibiciro by’umuriro ruzatanga bizabe bihendutse
U Rwanda rufite umuriro ungana na megawatt 221.9 rwihaye intego yo kugira megawatt 586 mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza