Minisitiri Gatete yasezeye muri MINECOFIN ashimira abakozi badasanzwe yahabonye (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mata 2018 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yashimiye abakozi bakoranaga muri Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi (MINECOFIN) yari amazemo igihe guhera mu 2013, avuga ko umurava bagaragaje ariwo watumye ibikorwa byose bishoboka.

Kuri uyu wa Kane nibwo habaye ihererekanyabubasha muri MINECOFIN, hagati y’Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi ucyuye igihe, Dr Uzziel Ndagijimana na Dr Uwera Claudine wamusimbuye na Dr Ndagijimana hamwe na Amb. Gatete Claver yasimbuye nka Minisitiri.

Ku wa 6 Mata nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma, maze Amb. Gatete yoherezwa muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo asimbuye James Musoni. Dr Uzziel Ndagijimana yahise aba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Dr Uwera Claudine yari asanzwe ahuza ibikorwa by’umushinga ugamije kubarura imitungo kamere wabarizwaga muri Minisiteri y’Umutungo kamere, akanigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu.

Yavuze ko muri iyi minisiteri harimo abantu bagiye bakorana ibintu byinshi bitandukanye.

Minisiti Gatete yabanje gushimira Perezida Kagame ati “Ntawo byoroshye muri miliyoni 12, ngo ubone amahirwe nk’aya inshuro nyinshi. Gukora mu biro bye, gukora muri ambasade, gukora muri BNR, gukora aha none akaba ampaye izindi nshingano.”

Yavuze ko uwo mugisha utawubona ngo nawe ntukore iyo bwabaga, avuga ko ari icyizere kidasanzwe akwiye kumushimira.

Yanashimiye Minisitiri Mushya w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko ari umuntu ukorana neza mu buryo budasanzwe.

Yakomeje agira ati “Ibyo twakoraga byose, aho uba uzi ko mugenzi wawe akunganira, mujya inama, n’akazi kose twakoraga kareba igihugu kandi dufatanyije, ndagira ngo rwose mushimire.”

Minisitiri Gatete yanashimiye abakozi bakoranaga muri MINECOFIN kubera ubwitange bagiye bagaragaza, avuga ko ibyo minisiteri ikora nubwo hari ubwo byitirirwa Minisitiri, biba byakozwe n’itsinda bakorana.

Yakomeje agira ati “Dufite itsinda hano muri MINECOFIN ridasanzwe n’ahandi, ari mu bushobozi, ubwitange, ntabwo ari ikintu gisanzwe kubona abantu bitabira akazi, rimwe na rimwe ugasanga biguteye ikibazo guhamagara umuntu nyuma y’amasaha, guhamagara umuntu ku wa Gatandatu, ku Cyumweru, kuri Noheli, ku minsi mikuru iyo ariyo yose, biragoye cyane kuba wasobanura ubwitange bw’abantu bari hano.”

Minisitiri mushya w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, nawe yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye, avuga ko ari ishema rikomeye ariko ari n’inshingano zikomeye nubwo zishoboka.

Yagize ati “Tuzazishyira mu bikorwa dushingiye ku mikoranire myiza, haba hagati yacu hano muri minisiteri, haba hagati yacu n’ibigo biyishamikiyeho, ndetse n’izindi nzego z’igihugu kugera ku nzego z’ibanze.”

Yavuze ko iyi minisiteri ihuza inzego zose haba ku ngengo y’imari cyangwa gukurikirna imishinga, asaba abakozi kuzuzanya kugira ngo intego igihugu cyihaye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, icyerekezo 2020 n’icyerekezo 2050 bigerweho.

Yashimiye Minisitiri Gatete bamaranye imyaka isaga itatu muri MINECOFIN na mbere yaho, avuga ko bazakomeza gukorana kugira ngo inshingano bafite zibashe kugerwaho.

Kuva mu 2013, Ambasaderi Claver Gatete yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)
Dr Uzziel Ndagijimana yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere
Ubwo aba bayobozi bombi bahererekanyaga ububasha
Dr Uwera yinjiye muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi avuye muri Kaminuza y'u Rwanda aho yari umwarimu
Ba Minisitiri bombi bahererekanyije impano...
Gatete yashimye uburyo yakoranye na Uzziel mu myaka itatu ishize
Dr Uwera yavuze ko hari abantu benshi bari basanzwe bakorana muri MINECOFIN ku buryo yizeye ko imirimo ashinzwe azayuzuza neza
Dr Uzziel Ndagijimana yari Umunyamabanga muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi
Dr Uwera Claudine aganira na bamwe mu bayobozi muri iyi minisiteri agiye gukoramo
Abayobozi batandukanye mu ifoto y'urwibutso...
Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claude; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza
Abayobozi bakuru bashya ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
Umuyobozi w'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), Murangwa Yusuf, yari yitabiriye uyu muhango

Kanda hano urebe andi mafoto menshi y’ihererekanyabubasha

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza