Minisitiri Gatete yahishuye amanyanga yakozwe na WASAC bigatumbagiza igiciro cy’amazi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 Kamena 2019 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra) yatangaje ko yakoze igenzura rigamije kumenya impamvu Abanyarwanda batanyuzwe n’ibiciro by’amazi byashyizweho, igasanga zishingiye ku makosa y’ikoranabuhanga z’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abakozi bacyo, isaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kubakoraho iperereza.

Minisitiri wa Mininfra, Amb. Gatete Claver ni we wabitangarije Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa 25 Kamena 2019 ubwo yayigezagaho ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ingendo abadepite bakoreye mu mirenge yose y’igihugu.

Izo ngendo abadepite bakoze muri Mutarama na Gashyantare 2019 mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guteza imbere abaturage no kubakura mu bukene, mu bibazo bakirijwe harimo ibiciro by’amazi bavuga ko birenze ubushobozi bwabo.

Ibyo biciro byatangiye kubahirizwa muri Gashyantare 2019 biteganya ko amazi yishyurwa mu byiciro bitatu birimo icy’abantu bakoresha litiro 5000 ku kwezi, ni ukuvuga amajerekani 250 ya litiro 20 ku kwezi. Ikiguzi bishyura ni 3000 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abakoresha litiro 5000 na 20 000 (amajerekani 1000), usanga ari amajerekani 33 ku munsi; bishyura 720 Frw kuri litiro 1000. Icya gatatu ni icy’abakoresha litiro hagati ya 20 000 na 50 000, bishyura amafaranga 845, agera kuri 16.9 Frw ku ijerekani.

Minisitiri Gatete yabwiye Abadepite ko ‘Ibiciro bimaze kuvugururwa, hagaragaye ko mu baturage nta mwuka mwiza uhari, bituma Guverinoma yohereza abagenzuzi bayo gusuzuma ikibyihishe inyuma kuko yabonaga ari ibiciro bihanitse.’

Ukurikije ibyo biciro, usanga abakoresha munsi ya 0-5 metero kibe (amajerekani 8,3 ya litilo 20 ku munsi) bishyura 8Frw ku ijerekani, abageza kuri metero kibe 20 (amajerekani 33,3 ku munsi) bishura 17Frw ku ijerekani, abakoresha metero kibe 50 (amajerekani 33 ku munsi) naho abakoresha hejuru y’amajerekani 88 ku munsi bishyura 20 ku ijerekani.

Ati “Abagenzuzi bacu bagiye mu ikoranabuhanga (system) ryose rya Wasac, twe niho twamenyeye amakosa yari ahari, mu by’ukuri yari afite ingaruka itari nziza kuri twese namwe muri hano.”

Yavuze ko hari abakozi ba Wasac bakorana nabi mu bijyanye no kwishyuza abafatabuguzi bayo, bigatuma ikiguzi cy’amazi bakoresheje kizamuka.

Ati “Hari aho wasangaga urugero utarishyura amazi ukamara nk’amezi ane, yose bakayateranya icyo kiguzi, bakagushyira muri cya cyiciro cyo hejuru gihenze. Ibyo rero bigatuma kubera imikorere yacu bikugiraho ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Ugasanga hari n’abandi batishyuza bakamara igihe kirekire, ugasanga n’abandi wenda byavangaga ibiciro bishya n’ibya kera. Ibyo byose rero baje kubigaragaza mu buryo burambuye nibwo twaje kubona ko hari ikibazo kigaragara.”

Minisitiri Gatete yavuze ko no ku mavomero rusange ubusanzwe igiciro cy’ijerekani kidakwiye kurenza 20Frw ariko ugasanga iyo abaziyobora bashyirwaho n’inzego z’ibanze, iyo badahari, ababasigariyeho bishyiriraho ibiciro bihanitse bigateza ingaruka.

Ati “Twakoranye inama n’abayobozi b’amashami ya Wasac, abakoze ibyo barahanwa n’ubu baracyahanwa kugira ngo turebe ko twakemura ibyo bibazo. Ubu ugiye ku ivomero rusange uhasanga icyapa kivuga ko ijerekani idakwiye kurenza 20Frw, nirenga utelefone 3535.”

Minisitiri wa Mininfra, Amb. Gatete Claver yavuze ko Guverinoma yatahuye amakosa yatumye Abanyarwanda batishimira ibiciro by’amazi, yizeza ababariwe nabi gusubizwa amafaranga

Minisiteri Gatete yabwiye Abadepite ko hakomeje gukorwa iperereza ku bakora amanyanga ayo ariyo yose yatuma abaturage bishyuzwa amafaranga y’amazi atandukanye n’ibiciro byashyizweho.

Ati “Ibyo birangiye nibwo twiyambaje RIB kuko twasanze hari ibintu bikorwa mu buryo budafututse, ndetse hari n’abantu batishyuzwa tutazi n’impamvu yabyo. Ubu RIB irimo irakora iperereza kugira ngo tugere ku mizi y’ikibazo, turebe uko twagikemura.”

Yakomeje avuga ko n’ikoranabuhanga rya Wasac byagaragaye ko rishobora kuba ririmo ibibazo ndetse riri gukorwaho igenzura ku buryo rishobora kuzasimbuzwa.

Ati “Turashaka irisobanutse, rishobora kuba ritakora amakosa, ubu twasabye RISA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi] kugira ngo nayo igende idukorere igenzura muri system [ya Wasac] ku buryo ikibazo kindi gishobora kuba cyaba tukaba tukizi.”

Yakomeje agira ati “Twafashe ingamba zikomeye kuko twasanze mu by’ukuri biriya bavuga ngo bazamuye ibiciro, ibibazo byari biri ahandi. Twabonye aho ikibazo kiri, twafashe ingamba zikomeye ku buryo twizeye ko icyo kibazo kigomba kurangira.”

Abishyujwe amafaranga y’umurengera bazayasubizwa

Nyuma yo kugaragaza uko iki kibazo giteye n’ingamba Guverinoma yagifasheho, Abadepite batandukanye babajije Minisitiri Gatete igiteganyirijwe abantu bishyujwe amafaranga menshi kubera amakosa yakozwe.

Depite Mukabunani Christine yagize ati “Nanjye ndi mu murongo w’abavuga ko ziriya nyemezabwishyu zatanzwe batubwiye ko zatanzwe ku makosa y’abakozi. Iyo umuturage yibye amashanyarazi nubwo yaba aya 500Frw, bamwishyuza miliyoni. Niba na we yibwe, yakwiye kujya muri uwo murongo akishyurwa atyo.”

Depite Basigayabo Marcelline yunzemo ati “Ku kibazo kirebana n’amazi hari ibisobanuro yatanzeho [Minisitiri] kandi nashimye ko bigaragara ko na bo babonye ko harimo ikibazo ariko nibazaga ku bantu barangije kubona inyemezabwishyu zihenze kandi bigaragra ko bashobora kuba bararenganyijwe, mu gihe mwabonye ko harimo ibibazo, abo baturage bazarenganurwa na nde?”

Minisitiri Gatete yavuze ko abantu bose babariwe nabi muri icyo gihe bazarenganurwa, anabasaba kwihutira kujyana inyemezabwishyu kuri WASAC.

Ati “Kimwe mu byo turimo dukora ubu ni ukugira ngo n’abaturage babariwe nabi, bakaba bafite inyemezabwishyu zihenze zitarabazwe neza, bazisubize kuri Wasac, babahe iz’ukuri, zitari za zindi babahaye. Ibi ntabwo ari ubwumvikane kuko ntabwo twakwifuza ko umuturage ariwe ugira icyo gihombo.”

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024, abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza, aho yiyemeje kongera ingano y’atunganywa ku munsi akava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 muri uwo mwaka.

Izindi nkuru wasoma:

-  RURA yatangaje ibiciro bishya by’amazi mu mijyi, ku byiciro bimwe byazamuwe

-  WASAC na RURA byasubije abijujutiye ibiciro bishya by’amazi byafashwe nk’ibihanitse

Abadepite basabye ko abaturage barenganyijwe basubizwa amafaranga yabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza