00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yasuye abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo anabizeza ubufasha muri ibi bihe bitoroshye bahanganye na byo.

Mu bikorwa Minisitiri Gatabazi yasuye harimo inzu n’imihanda byangijwe n’imitingito mu Mujyi wa Rubavu. Yanasuye kandi imirima yangiritse mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe ndetse anahumuriza abaturage bahatuye n’abari bahafite ibikorwa by’ubuhinzi.

Yavuze ko abaturage bari mu bibazo bakwiye kumva ko “Ubuyobozi bw’igihugu buzirikana ibihe bikomeye barimo, kandi hari inzego zirimo gukurikirana kugira ngo ntihagire umuturage ujya mu kaga.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bazakomeza gukurikirana imikorere y’Ikirunga kuko ubundi bisaba iminsi irindwi kugira ngo byemezwe ko cyarangije kuruka.

Ku bijyanye n’imitingito ikomeje kumvikana, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko n’ubwo hari imitingito hirya no hino mu Rwanda, ukiri hasi muri rusange n’ubwo wangije ibikorwa birimo umuhanda ndetse n’inzu z’abaturage.

Uyu muyobozi yavuze ko nk’inzego z’ibanze bagiye kwimura inzu 40 bigaragara ko zangiritse ku buryo bushobora gushyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.

Yasabye kandi abaturage kwirinda ibihuha, avuga ko abantu bakwiye kumva ibisobanuro by’inzego zibishinzwe.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hamaze gushyirwaho Akanama kari gukurikirana ibibazo ndetse kakaba ari ko kazajya gatanga amakuru y’ibyo abaturage bakwiye gukurikiza.

Yakomeje ati “Twashyizeho site abaturage bashobora kuba bajyaho haramutse habayeho irindi ruka.”

Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko bamaze gutegura ahantu bashobora gushyira abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bimurwa.

Ku bijyanye n’abaturage bangirijwe imirima, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzasuzuma uburyo bafashwe, avuga ko icyihutirwa ari ukubashakira ibyo kurya muri iyi minsi.

Minisitiri Gatabazi yasuye ibikorwa byangijwe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo
Minisitiri Gatabazi yanasuye Ishuri rya ESG naryo ryangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .