00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yihanije abarenga ku mabwiriza ya Guma mu rugo bazerera mu midugudu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abaturage bari kurenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo bagahitamo kugendagenda mu midugudu, abasaba kubicikaho.

Ibi Gatabazi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, mu gikorwa cyo gutanga ibiribwa agaragaza ko gahunda ya Guma mu Rugo mu mihanda migari iri kubahirizwa ariko atunga agatoki mu midugudu ko usanga hari abari kurenga ku mabwiriza.

Yagize ati “Dukurikije ibyo tugenda tubona hirya no hino turasanga Guma mu rugo yubahirizwa neza, urabona urujya n’uruza ntabwo rugihari, abantu ntabwo ari benshi mu mihanda ariko aho batuye turashaka twongere tubibutse ko no mu midugudu bitemewe kugenda.

Minisitiri yavuze ko abaturage bakwiye kumva ko kuba batari kujya mu mirimo bitabaha umwanya wo gukora ibyo bishakiye aho batuye.

Ati “Ntibumve ko bihagije kuba batari gukora, kuba batari aho bashakira gushaka havuyeho ahubwo hagumyeho mu rugo. Urabona abantu basohotse mu ngo zabo, bahagaze ku irembo basuhuzanya. Niba umuntu aturutse mu rundi rugo akaza iwawe ubwo Guma mu rugo muba mwayishe.”

Yasabye abaturage kurushaho kugira amakenga by’umwihariko muri ibi bihe bigoye bya Guma mu Rugo ibice bimwe by’igihugu birimo biteganyijwe ko bizamara iminsi icumi n’ubwo ishobora kwiyongera bitewe n’imiterere y’icyorezo mu baturage.

Ati “Ndagira ngo mbasabe n’abanyamakuru mudufashe byumvikane ko kuguma mu rugo ni ukuguma mu rugo iwawe. Abari mu gipangu ntabwo tubabwira ngo bikingirane mu nzu ariko nabo bazirikane ko kujya guhura n’abantu baturutse hirya no hino nabyo atari byiza. Nibumve ko Guma mu Rugo ari ukuguma mu rugo iwawe atari ukwirirwa abantu bazerere cyangwa baganirira ku irembo.”

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nabo bavuga ko bagenzi babo bari kurenga ku mabwiriza ari bo bashobora kubakururira akaga babasaba gucisha macye.

Murekatete Antoinette yagize ati “Biba bikwiye ko tujya muri guma mu rugo kuko tutagiyemo icyorezo cyakwira hose, abantu bagapfa cyane ko gifite ubukana buteye ubwoba, abari kurenga ku mabwiriza n’abagira inama yo kuguma mu rugo.”

Umuyobozi w’Isibo yitwa Isonga mu mudugudu w’Imihigomyiza mu kagari ka Rugenge ko mu Murenge wa Muhima, Ingabire Hanifa, yabwiye IGIHE ko nk’inzego zibanze bari kugerageza gukebura abaturage n’ubwo hari abari kubirengaho.

Gahunda ya Guma mu rugo yatangiye kuri 17 Nyakanga 2021, umuntu yavuga ko iri gutanga umusaruro kuko hahise hafatwa ingamba zo gupima abaturage basanzwe mu ngo kugira ngo harebwe uko icyorezo kimeze kandi mu minsi ibiri yari iteganyijwe hagaragaye abanduye bashya 4770 barimo ab’i Kigali 3616 mu bipimo bisaga ibihumbi 124 byafashwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abaturage bari kurenga ku mabwiriza ya Guma mu rugo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .