00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yasobanuye impamvu imirenge yose yavanywe muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko kuba nta murenge n’umwe washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bitavuze ko icyorezo cyatsinzwe ahubwo ari uburyo bwo kugoragoza kugira ngo ubuzima bukomeze.

Ni mu gihe kuri uyu wa 2 Nzeli 2021, aribwo hatangajwe icyemezo cyo kuvana muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge 10 yo mu turere dutandukanye, icyemezo cyakurikiye amabwiriza mashya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeli.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze mu gihugu igaragaza ko ikigereranyo cy’ubwandu bushya bwa buri munsi, hari uturere dufite ubwandu bukabije turimo utwa Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Gicumbi, Burera na Nyamashake dufite hejuru ya 7%.

Nka Nyagatare yonyine ifite 17,8%, Gicumbi ifite 17,1%. Ku rundi ruhande ariko hari uturere dufite imibare iri hasi harimo n’utwo mu Mujyi wa Kigali uri kuri 0,8%.

Minisitiri Gatabazi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, yavuze ko hari imirenge yagombaga gushyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko habayeho kugoragoza kugira ngo harebwe ko ibikorwa byafungura ubuzima bugakomeza.

Yasabye abafite ibikorwa byemerewe gufungura kwitwararika bakubahiriza amabwiriza badategereje ko leta ariyo izaza kugenzura ko habayeho kwirinda kuko inyungu atari iza leta gusa ahubwo ari izabo.

Ati “Nta murenge washyizwe muri Guma mu Rugo, ntabwo bivuga ko nta murenge n’umwe wari ukwiriye kujya muri Guma mu Rugo ahubwo ni ukugoragoza.”

Yakomeje agira ati “Ni ukugira ngo turebe niba ubwirinzi bw’abaturage dufatanyije n’izindi nzego ari amadini, ari ibigo by’ubucuruzi, amahoteli n’ahabera ubukwe n’ibindi bikorwa byemerewe gufungura, ba nyirabyo nabo ntibategereze leta kugira ngo izaze kubara abantu binjiye aho hantu.”

Mu Mujyi wa Kigali, ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kandi ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.

Inama y’Abaminisitiri kandi yakomoreye ibirori n’amakoraniro rusange harimo ibitaramo by’abahanzi, amaserukiramuco, imurikabikorwa n’ibindi, aho bizajya bifungura mu byiciro kandi abemerewe kubyitabira akaba ari abakingiwe Covid-19 kandi babanje kwipimisha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko hari ibice birimo Umujyi wa Kigali ubwandu bugenda bugabanyuka ariko Covid-19 yo igihari.

Ati “Covid-19 ntabwo irarangira, hari ahantu bagifite ubwandu buri hejuru ariko n’ahandi biri kujya ku murongo, bijya kuri bya bipimo tubona ko abantu bashobora kubana nayo, ibikorwa bigakomeza. Ni ukuvuga aho bari munsi ya 3%.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo ugiye kureba, si henshi ahenshi baracyari muri 17%, umwihariko uri mu Mujyi wa Kigali, niho tubona ubwandu bwagiye bugabanyuka ku buryo buhoraho. Ahandi ntabwo bikabije cyane ariko hari n’aho bikabije ugereranyije n’ahandi.”

Abaturage bibutswa ko kuba hari ibikorwa byakomorewe ndetse n’amasaha yo gukora akaba yongerewe, bidakwiye gutuma abantu birara bagateshuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza zavuze ko abazijandika mu bikorwa biyarengaho bazafatwa.

Dr Mpunga yasobanuye ko n'ubwo hari ahantu ubwandu buri hasi, icyorezo kigihari kandi isaha iyo ariyo yose cyakongera kigakaza umurego
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, yasabye abaturage kutirara ahubwo bakubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda iki cyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .