00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yashimye ubwitabire bwagaragaye ku munsi wa mbere w’amatora y’inzego z’ibanze

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye abaturage bo hirya no hino mu gihugu ubwitabire bagaragaje mu matora y’inzego z’ibanze yatangiriye kuri uyu wa Gatandatu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, ubwo yitabiraga ibikorwa by’amatora byaberaga ku rwego rw’Isibo bitangiza igikorwa cy’amatora y’inzego z’ibanze.

Buri sibo yo mu gihugu yatoye abantu batatu barimo umugore umwe, bazazamuka ku rwego rw’umudugudu bakavamo umuyobozi w’umudugudu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimye abaturage cyane abo mu Mujyi wa Kigali ubwitabire bagize muri iki gikorwa cy’amatora.

Yagize ati “Icya mbere gishimishije ni ubwitabire bw’abaturage, nk’uko mubibona ubundi mu masibo haba harimo imiryango icumi cyangwa 15, urumva abantu bangana gutya baturuka muri iyi miryango.”

“Abantu babyitabiriye bishimishije cyane mu Mujyi wa Kigali, ukurikije no kuba abantu baho baba bafite akazi kenshi, ni igikorwa gishimishije.”

Yakomeje avuga ko kwitabira kwitorera abayozi ari igikorwa cyiza kuko ari umwanya wo kubaha inshingano iyo batajuje baba bakwiye kuzibabaza.

Yagize ati “Ubundi kwitorera abayobozi ni igikorwa cy’ubupfura, kigaragaza uko abaturage bishimira ubuyobozi bwabo n’imiyoborere myiza kandi gutora abayobozi ni umwanya wo kubaha inshingano no kugira ngo no mu gihe kiri imbere bazabashe kubabaza izo nshingano babahaye.”

Minisitiri Gatabazi kandi yagaragaje ko inzego z’ibanze ari urwego rukomeye mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu bityo abatora bakwiye gushishoza bagatora inyangamugayo.

Ati “Inzego z’ibanze zo ku mudugudu n’umutekano w’abaturage nizo ziteganya ibikorwa by’iterambere kugira ngo tubone imibare duheraho dukora igenamigambi, nizo kandi zikora ubukangurambaga mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, kujyana abana ku mashuri, ubuzima n’ibindi.”

“Umudugudu ufite akamaro gakomeye, biba bisaba kugira ngo bashishoze batore abantu bazazamuka mu rwego rwo ku matora yo ku mudugudu bakazabonamo abashoboye.”

Kuri ubu batangiriye ku rwego rw’isibo, tariki ya 18 Ukwakira 2021 hazatorwa komite nyobozi y’urubyiruko n’iy’abagore ku rwego rw’umudugudu, naho ku ya 23 hazatorwe umukuru w’umudugudu n’abamwungirije.

Minisitiri Gatabazi aganira n'abaturage ku munsi wa mbere w'amatora y'inzego z'ibanze
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, abaturage batoye abayobozi babahagarariye mu Isibo aribo bazatorwamo abayobozi b'Imidugudu
Ubwitabire bw'amatora y'inzego z'ibanze ku munsi wa mbere bwari hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .