00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatabazi yakebuye abitwaza ko bakingiwe bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yakebuye abantu bitwaza ko bakingiwe COVID-19 bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza, gukaraba intoki no guhana intera.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bimaze iminsi bigaragara ko hari abantu, barimo n’abakunzi b’imikino bitwaza ko bakingiwe COVID-19 bakarenga ku mabwiriza asanzwe yarashyizweho n’inzego z’ubuzima hagamijwe kuyirinda.

Yabwiye RBA ko abaturage bakwiye kumva ko kwikingiza iki cyorezo bidakuraho kucyirinda.

Ati “Tuributsa abaturage bafashe inkingo ko kwikingiza bitavanaho kwirinda. Tumaze iminsi tubibona ndetse n’aba baza kureba imipira, iyo yumva ko yikingije yibagirwa ibindi byose bisabwa aribyo kwambara agapfukamunwa, gukaraba no guhana intera ugasanga babivanyeho.”

Minisitiri Gatabazi abakora ibi ko kwikingiza bitababuza kwandura cyangwa kwanduza abandi.

Ati “Kwikingiza ntabwo bivanaho kuba wakwandura cyangwa kuba wakwanduza abandi nubwo wenda bitakuzahaza.”

Yakomeje asaba n’abitabira imihango irimo ubukwe kwitwararika nubwo baba barikingije. Ati “Turasaba abaturage gukomeza kwirinda nk’uko bari basanzwe birinda, bambara agapfukamunwa neza.”

“Ndetse no mu mihango y’ubukwe n’indi ihuza abantu benshi yagiye yemerwa abantu bakazirikana guhana intera nk’uko byateganyijwe, bakazirikana gukaraba bakirinda ibintu byo gusabana cyane bitwaje ko bikingije ubu intero isigaye ari ngo njye narikingije ntakibazo, ariko bakwiye kuzirikana kwirinda.”

Imibare igaragaza ko inzego z’ubuzima zigenda zishyira imbaraga mu kurushaho gukingira umubare munini w’Abanyarwanda, aho kugera ku wa 18 Nzeri 2021 abagera kuri 1 352 078 bari bamaze guhabwa dose ebyiri, mu gihe abandi 1 835 560 bahawe doze imwe.

Nubwo bimeze gutya ariko n’umubare w’abandura n’abahitanwa na COVID-19 ukomeje kwiyongera. Ku wa 18 Nzeri 2021 handuye 224, batandatu muri bo bashyirwa mu bitaro, bituma umubare w’abarembye ugera kuri 23.

Kuri uyu munsi kandi abantu barindwi bitabye Imana, bituma umubare w’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda ugera kuri 1,206.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yakebuye abitwaza ko bakingiwe bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .