Minisitiri Gashumba yijeje ubufasha mu kuvuza umusore ushushanya atabona

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yijeje ubufasha umusore umaze umwaka n’amezi atatu atabona biturutse ku burwayi bwa Malariya yahuye nabwo bugatuma ajya muri koma akavamo atabona.

Uwikunda Jean de Dieu w’imyaka 25 afite ubuhanga bwihariye mu gushushanya, atuye Karuruma mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ibijyanye n’uburwayi bwe byari bisanzwe bizwi mu baturanyi n’abandi ba hafi ye. Byamenyekanye cyane ku wa 29 Nyakanga ubwo yatumirwaga mu kiganiro cyitwa ‘Versus’ gikorwa n’umunyamakuru Luqman Nzeyimana ukora kuri Televiziyo Rwanda.

Mu gusobanura iby’uburwayi bwe, Uwikunda yavuze ko amaze umwaka n’amezi atatu abana nabwo. Yavuze ko bwaturutse kuri Malariya yarwaye akajya muri koma, akaza kuvamo ijisho rimwe rireba ho gato irindi ryarahumye burundu.

Afite ibishushanyo byinshi ariko ubwo yatumirwaga kuri Televiziyo Rwanda, yajyanye icyo yakoreye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umunyamakuru Luqman wari wamutumiye yavuze ko yamenye uyu musore abibwiwe n’abaturanyi be.

Ati “Nabwiwe iby’uburwayi bwe n’abantu baturanye na we njya kumureba maze dupanga gahunda yo gukorana ikiganiro kuko numvaga ari umusanzu ku bafite ubumuga ndetse no ku bakora ibiganiro by’imyidagaduro, ntitubatererane bahabwe umwanya kuko nabo bashoboye.”

Yavuze ko nyuma y’iki kiganiro bakoranye, yanditse kuri Twitter atabariza uyu mwana akanatanga nimero ze, maze Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba akamwemerera ubufasha.

Mu butumwa bwa Minisitiri yanditse ati “ Telefone mwatanze ihora ifunze! Twamufatiye gahunda kwa muganga w’amaso ari na we wenyine wamubwira iby’indwara ye akanamufasha uko bikwiye, icyafasha ni uko yajya kureba uwo muganga.”

Minisitiri Gashumba yahise ashyiraho amazina na nimero za muganga uzafasha Uwikunda gusuzumwa.

Nyuma y’ubu butumwa benshi bashimye Minisitiri w’Ubuzima ku bw’iki gikorwa, bavuga ko bishimishije kubona asubiza icyifuzo nk’iki mu gihe gito cyane.

Umuhanzi Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz yagize ati “Urakoze cyane Minisitiri, igikorwa nk’iki cyihuse cyo kuza muri iki kibazo nibyo dukeneye. Imana iguhe umugisha utagabanyije.”

Uwikunda Jean de Dieu wemerewe ubufasha ubusanzwe mu bijyanye n’ubuhanzi yiyita Jado Star. Gushushanya yabitangiye ari umwana agenda abikunda ndetse yagiye ahabwa amahugurwa muri byo.

Uyu musore afite impano yihariye mu gushushanya n'ubwo amaze umwaka urenga atabona
Jado Star uri hagati yari iby'uburwayi bwe byamenyekanye ubwo yatumirwaga mu kiganiro kuri Televiziyo y'u Rwanda
Dr. Diane Gashumba yemereye ubufasha Uwikunda wagiye muri koma bikamuviramo guhuma amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza