Kwamamaza

Minisitiri Gashumba yagaragaje icyafasha benshi kuva mu cyiciro cy’abakene

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 21:50' na Prudence Kwizera


Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, yasabye ko mu igenamigambi rikorwa hagamijwe kuvana abaturage mu bukene, by’umwihariko mu kubatoza kujya mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, hajya haherwa kubakene bari mucyiciro cya mbere cy’ubudehe, bityo bigafasha mu gupima umusaruro wavuyemo harebwa umubare w’abimutse mu cyiciro.

Yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kanama 2016, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutanga inyemezabumenyi ku bantu bagera ku bihumbi 10 bize gusoma, kwandika no kubara bakuze bo mu turere twa Nyanza na Ruhango.

Iki gikorwa cyatewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ubukene ku isi witwa Care International ku bufatanye n’umuryango wa Gikirisitu wita ku iterambere ry’abagore mu Rwanda, Association Rwandaise des Travailleurs Chretiens Feminins (ARTCF).

Nkuko byasobanuwe kandi aba baturage biganjemo abagore batozwa no kwizigamira ndetse no kugurizanya binyuze mu matsinda yitwa intambwe, hakiyongeraho no kubigisha kubana neza mu ngo zabo birinda intonganya kandi bakubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku mugabo n’umugore.

Minisitiri Gashumba yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa ko mu guhitamo abaturage bashyirwa mu matsinda y’intambwe byarushaho kuba byiza bagiye bahera ku bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakabafasha kukivamo.

Yagize ati “Ndongera no gusaba ko mu igenamigambi dukora n’abafatanyabikorwa, ko twajya tureba imibare, tukareba cyane ba baturage babikeneye, (…) ndagira ngo tubishyiremo imbaraga babandi duhitamo bo gushyira mu matsinda bo kujya mu Ntambwe babe koko babandi babikeneye, tuzishime nk’umwaka utaha tuvuga ngo uyu muntu yari kuri uru rwego, yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe none twaramufashije yageze mu cyiciro cya kabiri. Ibyo bintu ndagira ngo rwose tubyiteho mu gihe dukora igenamigambi ryacu”.

Minisitiri Gashumba asanga ibi aribyo bizafasha kuzamura abaturage bakava mu bukene, bityo iterambere rikagaragarira mu bikorwa bifatika.

Bamwe mu bahawe inyemezabumenyi nyuma yo kumara amezi icyenda biga, bemeje ko bamenye gusoma, kubara no kwandika, ndetse bagaragaza ko bateye intambwe ifatika bikura mu bukene.

Françoise Mukankaka utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu buhamya bwe yavuze ko kwibumbira hamwe n’abandi mu matsinda byamufashije guca nyakatsi yo kuburiri, kuri ubu akaba aryama ku igodora, kandi asigaye abasha no kwibonera umusanzu wa Mituweri.

Mukankaka yagize ati “Badushyize mu atsinda y’intambwe batwigisha kuzigama, njyewe nazigamaga amafaranga 200 buri cyumweru, nyuma twaje kurasa ku ntego tugabanye mbasha kwigurira matera, kandi ubu mbasha no kwitangira mituweri kuko ntakibarizwa mubakene”.

Umuyobozi Care International mu Rwanda, Bena Musembi, yavuze ko muri gahunda bihaye biyemeje kurwanya ubukene by’umwihariko bateza imbere umugore bafata nka Mutima w’urugo, kandi ari igikorwa kizakomeza no myaka iri imbere.

Musembi ati “Dufite umuhigo yuko mu mwaka wa 2018 tuzaba tumaze kwigisha abantu ibihumbi 52 muri iyi Ntara y’Amajyepfo, kandi tukabatoza kwivana mu bukene. Ubu tumaze kugeza kubasaga ibihumbi 40 kuko dusoje ibyiciro bine. Mu kwezi gutaha tuzatangira kwigisha abandi bantu kuko uyu mwaka tugomba kwigisha abantu ibihumbi bitandatu ndetse n’umwaka utaha nabwo tuzigisha abandi ibihumbi bitandatu”.

Abayobozi bafashe ijambo icyo basabye abahawe inyemezabumenyi ni ukubyaza umusaruro amahirwe babonye yo kwiga, bagaharanira kwivana mubukene cyane cyane bashyira ingufu kuri gahunda yo kwizigamira no gukora cyane.

Imibare yagaragajwe yerekana ko abigishijwe bose bagera ku 10 163, muribo abagera ku 9 863 nibo babashije gutsinda ikizamini bakaba ari nabo bahawe inyemezabumenyi, bivuze ko abataratsinze bazakomeza kwiga mu cyiciro gikurikiyeho.

Muri aba bahawe inyemezabumenyi harimo abagore 7 729 n’abagabo 2 134.
Umushinga wa Care International wo guteza imbere abagore watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1984.

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo Care International ikorera mu turere twa Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyaruguru.

Bamwe mu bahawe inyemezabumenyi hamwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Minisitiri Gasumba yashimiye abiyemeje kujijuka no kwikura mu bukene

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved