00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Biruta yakiriwe i Vatikani

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Vatikani, Paul Richard Gallagher, kuri uyu wa 30 Kamena 2021.

Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyujije kuri Twitter yatangaje ko abo bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

Magingo aya u Rwanda ruri mu bihugu 24 bya Afurika bifite aba-Cardinal nyuma y’uko Papa Francis ahaye Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda izo nshingano mu Ugushyingo 2020 mu myaka 120 ishize Kiliziya Gatolika igeze mu Rwanda.

Bifatwa nk’amahirwe akomeye ku Rwanda kuko uru ari urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika.

Perezida Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko i Vatican muri Werurwe 2017 aho yakiriwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, baganira ku mubano w’u Rwanda na Kiliziya ndetse banakomoza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare Kiliziya Gatolika yayigizemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we Arikiyepisikopi wa Vatikani, Paul Richard Gallagher

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .