Minisitiri Busingye yihanangirije ibigo bimugisha inama byamaze guhombya Leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yihanangirije ibigo bya Leta biza kumusaba inama z’uburyo bizitwara nyuma yo kugaragara ko byakoze amakosa ahombya Leta.

Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zikunze kugaragaza amakosa akenshi ashingiye ku gukora ibinyuranye n’amategeko mu masezerano ibigo bya Leta bikora, bikarangira bihombeje Leta.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016/2017 yagaragaje ko Leta yahombejwe miliyari zigera ku munani muri uwo mwaka kubera amakosa ibyo bigo byagiye bikora.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Minisitiri Busingye yaganiraga n’abajyanama mu by’amategeko b’ibigo bya Leta n’uturere mu nama yigaga ku buryo amasoko ya Leta yajya atangwa kandi agacungwa neza hirindwa ibihombo, yavuze ko hari abanyamategeko badafite icyo bafasha ibigo byabo.

Yavuze ko hari abajyaga babona bamaze gukora amakosa bakandikira Intumwa Nkuru ya Leta bayisaba inama zakabaye zaratanzwe mbere y’uko ikosa riba, ariyo mpamvu ngo yafashe umwanzuro wo kutongera kugira inama ibigo byakoze amakosa ahombya Leta mu gihe bitagaragaza inzira zakoreshejwe kugira ngo ikibazo kivuke.

Yagize ati “Amasezerano yari imihanda n’ibiraro ariko mukongeraho ibindi, hanyuma umuntu yaza kwishyuza mukandikira Intumwa Nkuru ya Leta ngo dufashe utubwire uko twasohoka muri iki kibazo […]Ibyo twatangiye gukora, urwandiko nk’urwo iyo ruhageze turakubwira ngo banza utubwire uko winjiye mu kibazo. Tukongera tugasaba Umuvunyi Mukuru, Umushinjacyaha Mukuru n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza kukwinjiramo bakareba icyatumye ubikora.”

Umujyanama mu by’Amategeko w’Ikigo gishinzwe Uburezi (REB), Jephtah, yavuze ko bahura n’ikibazo cyo gutanga inama amasezerano agitangira ariko ntibahabwe uburyo bwo gukurikirana uko ashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ikibazo aho kivukira cyane ndetse n’abanyamategeko tukabura igisubizo ni uko tugira uruhare ruto mu micungire y’amasezerano. Iyo amasezerano amaze kutugeraho tukayareba ko ameze neza, tugasanga yujuje ibisabwa agatangira gushyirwa mu bikorwa, igihe kiragera ku rwego runaka utazi n’iyo bivuye bakakubwira bati dore ikibazo cyabaye, wa rwiyemezamirimo ntiyarangije ishuri yubakaga. Ugasanga natwe babizanye babaza uko basohoka mu kibazo ariko cyaramaze kuba.”

Minisitiri Busingye yavuze ko abanyamategeko mu bigo bya Leta bakwiye kujya bakurikiranira hafi amasezerano ibigo byabo bisinya byaba na ngombwa bagatinyuka kubibaza abayobozi babo.

Ati “Ubundi mukwiye gufata akayira mukajya Mageragere mugakinguza bakabakingurira mugaturayo ariko muravuga ngo reka twandikire Minisiteri iraza kutubera agakingirizo. Ako gakingirizo twakavanyeho […] Itegeko rivuga ko buri soko ryasinywe rigomba kuba rifite urikurikirana. Gukurikirana isoko bishobora kukugora ariko kuki utabaza umuyobozi wawe?”

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ko kuva muri Nyakanga 2012 kugeza muri Kamena 2016, Leta yahombye 524 270 595 Frw n’amadolari 17 400 kubera kudakurikiza amategeko mu micungire y’abakozi.

Raporo iherutse y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko hari amafaranga 391,193, 153 yanyerejwe mu buryo busa n’uburiganya mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017; amafaranga 3,286,227, 450 yasohotse nta nyandiko ziyasobanura; amafaranga 1 ,711 ,072, 606 yasohotse inyandiko zidahagije; 2, 364, 412,095 Frw yarasesaguwe naho amafaranga 244, 574, 402 yasohotse nta burenganzira.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yihanangirije ibigo biza kwaka inama byamaze guhombya Leta
Abanyamategeko batandukanye mu bigo bya Leta bitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza