Minisitiri Busingye yashyize abapolisi 413 mu cyiciro cy’Abofisiye bato (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Kanama 2018 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashyize mu cyiciro cy’Abofisiye bato, abanyeshuri bari bamaze amezi arindwi mu masomo abemerera kwinjira muri Polisi y’Igihugu, bafite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police).

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abarimo abagabo 365 n’abagore 48, basoje amasomo ya ba Ofisiye bato mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri Busingye yavuze ko iterambere ry’isi muri iki gihe ryugarijwe n’ibibazo birimo intambara, ihindagurika ry’ikirere ibiza n’ibindi bibuza abatuye Isi umudendezo, yemeza ko ibyo bibazo biriho hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo bikemuke amahoro yifuzwa agerweho.

Yagize ati “Amahoro twifuza dukwiye kandi dukeneye twayageraho ari uko dufashe iya mbere mu kuyishakamo no kuyiha ubwacu duhereye ku bikorwa byacu bwite.”

Yavuze ko Polisi y’igihugu ifite inshingano zo gukoresha ibishoboka byose ngo aya mahoro n’umutekano bigerweho binyuze mu bushobozi yiyubakira umunsi ku munsi.

Polisi y’u Rwanda kandi igira uruhare mu bindi bikorwa birenze umutekano birimo ubufatanye mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ibyo bijyanye n’icyerekezo igihugu cyacu gifite cyo kwiyubakira igihugu nk’abanyarwanda ari byo bizatworohereza kugera ku iterambere twifuza.”

Minisitiri Busingye kandi yabwiye abapolisi basoje amasomo ko inyigisho bagenerwa zigamije kubafasha kujyana n’iterambere Isi igezeho bigatuma babasha guhangana n’ibyaha by’umwihariko iby’ikoranabuhanga byugarije Isi.

Yakomeje agira ati “Muhereye ku nyigisho mwahawe n’uburere mwari musanganwe, ubu mufite ibisabwa byose kugira ngo murangize inshingano igihugu kibatezeho. Iterambere ry’isi riragendana n’ibyaha bikoranye ubuhanga, mukwiye namwe gukoresha ubuhanga burushijeho kugira ngo mubashe guhangana n’ibyo byaha byugarije isi n’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko Leta izahora ibunganira ibaha ibikoresho bikenewe no kubaha ubumenyi bugezweho kugira ngo babashe kurangiza inshingano zabo.

Umubyeyi witwa Mushimiyimana waturutse i Kanombe mu mujyi wa Kigali aje gushyigikira umwana we w’umukobwa, AIP Mutamuriza Yvette yabwiye IGIHE ko umwana we ariwe wahisemo kujya gukorera igihugu kandi nawe yemeye kumushyigikira.

Yagize ati “Nishimye uyu munsi n’iby’igiciro kinini kuba umukobwa wange agiye gukorera igihugu ntabwo namubuza ni ubwitange bwe niwe wabihisemo nange ndamushyigikiye.”

Aba bapolisi basoje icyiciro cya cumi cy’amasomo y’aba Ofisiye bato atangirwa muri iri shuri barimo abagabo 365 n’abagore 48 bamaze igihe kingana n’amezi arindwi muri iri shuri. Bahawe amasomo ajyanye no gucunga umutekano, imyitozo ngororamubiri n’ayandi.

Banatozwa kandi kubungabunga amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye n’indi miryango, gukorana n’abaturage bahabwa kandi ibiganiro n’abayobozi batandukanye kuri gahunda za leta n’andi masomo agamijwe kubongerera ubumenyi n’ubushobozi.

Umuyobozi w’iri shuri rya Polisi rya Gishari, CP Vianney Nshimiyimana, yavuze ko Iiri shuri kandi ritanga inyigisho ku basivili bifuza kuba abapolisi bato, rikanatanga amahugurwa yihariye arimo, ajyanye no gutwara ibinyabiziga, gutwara ibifaru no kurasisha imbunda zibigendaho.

Yavuze kandi ko mu gihe cy’amezi arindwi bamaze n’abamaze icyenda bahugurirwa muri iri shuri batojwe indangagaciro zizabafasha gukumira ibyahungabanya umutekano w’abaturage kandi bagafatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu.

Kuva mu mwaka wa 2001 muri iri shuri rya PTS Gishari rimaze gutanga amasomo ku bapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye bato 1.712, abapolisi bato 15,766 n’abarimu 271. Hari kandi n’abagera ku 3976 bahawe amasomo yo kujya gukora ubutumwa bw’amahoro.

Abapolisi 413 basoje amasomo abemerera kwinjira muri Polisi y'Igihugu bafite ipeti rya AIP
Bahawe amasomo ajyanye no gucunga umutekano, imyitozo ngororamubiri n’ayandi
Abarangije barimo abagabo 365 n’abagore 48 bamaze igihe kingana n’amezi arindwi biga
Minisitiri Busingye yasabye abapolisi gukoresha ubuhanga budasanzwe mu guhangana n'ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga
Bahawe ipeti rya AIP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza