Minisitiri Busingye yagereranyije abatera u Rwanda no ‘kwiyahura’

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yaburiye abatera u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano warwo ko barekeraho kuko barimo kwiyahura kandi inzego z’umutekano ziri maso zizabasubiza uko bikwiye.

Yavuze ko umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo urinzwe, umeze neza kandi Umunyarwanda wese ukora imirimo ye, uwiga n’ugenda umutekano we urinzwe kandi neza.

Mu biganiro byahuje Polisi y’Igihugu n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, Busingye yavuze ko ibikorwa bihungabanya umutekano muri iyi minsi ishize ari ibyaturutse hanze y’igihugu, ahantu u Rwanda ruba rudafite ububasha bwinshi bwo kuhacungira umutekano.

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje nk’igihugu ko ibyo bikorwa iyo biramutse bibaye, bifatwa nk’ubwiyahuzi ku wagabye icyo gitero.

Ati “Abafatwa mwarabibonye ko bashyikirizwa ubutabera iyo gahunda rero niko imeze ndatekereza ko ari gahunda yaha Abanyarwanda bose amahoro kumva ko barinzwe neza.’’

Busingye yakomeje agira ati “Abaza baturwanya ntibashyire intwaro hasi ntibasubirayo, abashyira intwaro hasi bajya mu butabera, ni ko bimeze. Niko byagenze abaduteye banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, hashize amezi, niko byagenze abaduteye banyuze mu rugano hashize iminsi niko byagenda haramutse hari ikindi gikorwa kibaye.’’

Busingye yavuze ko abatera u Rwanda bagakomeza kurwana badasubirayo naho abafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Aha niho yahereye asaba abatera u Rwanda kurekeraho kwiyahura.

Ati “Abadutera murekeraho kwiyahura kuko muri kwiyahura. Abashyigikira abadutera nabo barekeraho. Abantu bakomeza gukora ikintu kitagira umusaruro, iyo uri umuntu muzima urakireka. Ntabwo dutekereza ko bakomeza ikintu cyo gushora abantu ntabwo ari byo.’’

Minisitiri Busingye yavuze ko abareberera ibyo bikorwa gusa bakabireka, bakabona abantu babanyuraho bakajya gutera ikindi gihugu na bo bakeneye guhinduka nubwo ababishinzwe bari maso ku bibera mu gihugu.

Busingye yavuze kandi ko ntawe uzakoresha ubutaka bwarwo mu guhungabanya ikindi gihugu, uyu akaba ari umurongo rwihaye, kandi ruzakora ibishoboka byose kugira ngo wubahirizwe.

Mu Ukuboza 2018, abarwanyi bo mu mutwe wa FLN wavugirwaga na Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ [uyu watawe muri yombi] bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe batwika imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi umunani barakomereka; icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zarabakurikiranye zicamo batatu, abandi bahungira mu Burundi.

Inzego z’umutekano kandi zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye igitero ku baturage mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, cyaguyemo abaturage 14. Batanu muri abo barwanyi bafashwe mpiri.

Bamwe mu bari ku ruhembe rw’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barishwe, abandi batabwa muri yombi bigizwemo uruhare n’igikorwa cy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo guhashya imitwe y’abarwanyi ikorera mu mashyamba ya RDC.

Kuri ubu Rtd Major Mudathiru Habib na bagenzi be 24 baregwa kuba mu mutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa, bari kuburanishwa mu Rukiko rwa gisirikare, aho baregwa ibyaha bine byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yagereranyije abatera u Rwanda n'abashaka kwiyahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza