Minisitiri Busingye yagarutse ku kavuyo kari mu butabera nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yishimiye ibyo Urugaga rw’Abavoka rwagezeho mu myaka 20 ishize ariko yibutsa amateka y’urwego rw’ubutabera rwakoraga mu kavuyo mu myaka mike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Busingye yafunguraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Urugaga rw’Abavoka rumaze rubayeho, nk’urwego rufatiye runini Ubutabera bw’Igihugu ku wa Mbere ku ya 27 Ugushyingo 2017.

Yasabye abavoka gusubiza amaso inyuma, bakibuka uko nyuma ya Jenoside nta rugaga rubahuza rwabagaho, bagakora mu buryo budasobanutse.

Ati "Turabizi twese ko icyo gihe n’igisobanuro cy’umunyamategeko ubwacyo cyavugaga byinshi bitewe n’ubisobanura n’impamvu abisobanura. Ni ba ari ugushaka abacamanza harebwaga umuntu mwiza, ujya gusenga, utanzwe n’urusengero, […] Umushinjacyaha yashyirwagaho na Leta bitewe n’icyo ishaka."

Busingye yanibukije ko urwego rw’ubutabera rwari ruzwiho ubushobozi buke na ruswa, nta banyamategeko babyigiye bahari, amategeko atajyanye n’igihe, inzego zivanga mu butabera, ugasanga ubutegetsi nyubahirizategeko buri hejuru y’ubucamanza.

Yashimye uburyo uru rwego rwiyubatse vuba, rugakurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu mavugurura yihuse.

Ati "Amwe muri ayo mavugurura ni ishyirwaho ry’Urugaga rw’Abavoka rwashinzwe mu 1997 […] Guverinoma y’u Rwanda ishimira ibyo uru rugaga rwayigejejeho mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ubutabera kuri bose, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ubwirinzi n’impinduka mu bukungu."

Me. Karangwa Vincent uri mu batangije urugaga, yemeza ko ubu bisanzuye kuko nta rubanza batinya kuburana kuko Leta yabahaye ubwigenge.

Ati "Nta rubanza watinya kuburana, kereka ari urubanza rurimo abavandimwe bawe, ushobora kuvuga uti ntabwo ngiye kuburana imanza z’abantu banjye, ari umutimanama wawe ubikubuza."

Avoka Mukamusoni Antoinette avuga ko ubu buri munyarwanda afashwa kubona umwavoka umufasha cyane cyane abana n’abatishoboye babahabwa ku buntu, yemeza ko bimirije imbere kwakira abakiriya no guhwitura abitwara nabi.

Ati « Turi nk’abaganga, twakira abantu baremerewe, kandi bakeneye ubufasha tukabafasha uko bikwiriye. Duzakomeza twikosora mu gihe hari bamwe muri twe badakora neza. »

Ashimangira ko abavoka bose bigenga kuko nta n’umwe uzwi wigeze ufungwa azira ko yunganiye umukiriya dore ko n’abunganiye abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi bagikora uyu mwuga.

Urugaga rw’Abavoka rwatangiye mu 1997 rugizwe n’abavoka 37 ariko ubu bamaze kuba 1200.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’uru rugaga, hateganyijwe icyumweru cy’umwavoka, aho Abanyarwanda bazaganirizwa ku kurwanya ruswa mu butabera, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, amategeko y’ubutaka n’itegeko ry’umuryango.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yishimiye ibyo Urugaga rw’Abavoka rwagezeho mu myaka 20 ishize
Abavoka babaye indashyikirwa mu myaka 20 ishize bashimiwe
Urugaga rw’Abavoka rwatangiye mu 1997 rugizwe n’abavoka 37 ariko ubu bamaze kuba 1200
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’uru rugaga, hateganyijwe icyumweru cy’umwavoka, aho Abanyarwanda bazaganirizwa ku kurwanya ruswa mu butabera n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza