Ibiganiro bya Minisitiri Biruta na Mohammed Elfadil byagarutse ku ngingo zirimo ubuzima bw’impunzi ziri mu Rwanda, gahunda ya AU yo kongera amafaranga agenewe urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika, ndetse banarebera hamwe aho umushinga wo gushyiraho Ikigo cya Afurika cyita ku Buzima igeze.
Mohammed Elfadil amaze iminsi mu Rwanda kuko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yari yasuye inkambi yakirirwamo by’agateganyo abimukira baturutse muri Libya iri i Bugesera, icyo gihe yari aherekejwe n’Abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Abayobozi ba Minisiteri ifite ibikorwa by’ubutabazi mu nshingano mu Rwanda, MINEMA.
Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.
Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.
Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!