00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta yakiriwe na Gen Mahamat Idriss Deby Itno

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 Kanama 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yabonanye n’Umuyobozi w’Akanama ka gisirikare kayoboye Tchad, Gen Mahamat Idriss Deby Itno akaba n’umuhungu wa Idriss Déby wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Mu butumwa Perezidansi ya Tchad yashyize hanze binyuze kuri Twitter yavuze ko Biruta yashyikirije Gen Mahamat Idriss Deby Itno ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Iti “Perezida w’Akanama ka gisirikare kayoboye Tchad mu nzibacyuho Gen Mahamat Idriss Deby yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta. Amuzaniye ubutumwa buturutse kuri Perezida Kagame.”

Perezidansi ya Tchad ntiyigeze itangaza ibikubiye muri ubu butumwa Perezida Kagame yageneye Gen Mahamat Idriss Deby.

Kuva Gen Mahamat Idriss Deby yatangira kuyobora Tchad ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda.

Muri Gicurasi 2021, Gen Mahamat Idriss Deby yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yabonanye na Perezida Kagame ndetse bagirana n’ibiganiro.

Muri Nyakanga 2021 kandi Gen Mahamat Idriss Deby yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo wamugiriye inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.

Gén. Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta asuhuza Gen Mahamat Idriss Deby Itno
Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Gen Mahamat Idriss Deby Itno

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .