Minisitiri Biruta yabajijwe ku kuba mu Rwanda hakoreshwa imodoka zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko nta mpungenge atewe no kuba u Rwanda rushobora gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi zigasimbura izikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorwa cyane kuva mu 2008 biturutse ahanini ku mpungenge Isi yagize ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse no kuba ibihugu byinshi byari bishyize imbere imishinga yatuma hagabanuka imyuka ihumanya ikirere.

Imibare y’igurwa ry’izi modoka ku masoko ku Isi mu Ukuboza 2017 yagaragaje ko u Bushinwa ari cyo gihugu kiri imbere y’ibindi, hagakurikiraho ibihugu by’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, California, Norvège, u Buyapani, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage ndetse n’u Buholandi.

Inganda zikomeye ku Isi muri iki gihugu zisa n’iziri mu irushanwa ryo gukora imodoka nk’izi zitangiza ikirere. Hari iziri gukora imodoka zikoresha amashanyarazi n’izifite uburyo bwo gukoresha ibikomoka kuri peteroli nkuko bisanzwe zikagira n’ubushobozi bwo gukoresha n’amashanyarazi.

Ubwo Biruta yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 8 Gicurasi 2018, minisiteri ayoboye n’ibigo biyishamikiyeho biri kuganira na Komisiyo y’Ingengo y’Umari n’Umutungo w’Igihugu ku mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari bizakoresha mu 2018/19, ikibazo cy’imodoka zikoresha amashanyarazi cyagarutsweho.

Uyu muyobozi yatangaje ko hari icyifuzo cyo kuba mu Rwanda mu gihe kizaza hazakoreshwa imodoka zikoresha amashanyarazi, aho zasimbura izikoresha lisansi na mazutu.

Gusa Depite Mporanyi Théobald yagaragaje ko biteye impungenge bitewe n’uko ibihugu bikomeye by’amahanga byareba nabi u Rwanda, bikarugiraho ingaruka.

Yatanze urugero rw’abashakashatsi bigeze kuvumbura moteri ikoresha amazi, aho ngo byabagizeho ingaruka kuko byari kubuza isoko abafite isoko ry’ibikomoka kuri peteroli.

Ati “Twaba dufite ikihe cyizere ku buryo uyu mushinga twawushoramo imari. Si umushinga twashyiramo amafaranga bariya bafite imbaraga bakazawuburizamo?”

Asubiza iki kibazo, Minisitiri Biruta yavuze ko nta mpungenge na nke afite bitewe n’uko u Rwanda ari isoko rito cyane rya peteroli ku buryo nta gihugu cyabireba nabi.

Yavuze ko hari n’ibindi bihugu nk’u Bushinwa byamaze kwiha igihe bizaba bitangiye gukora imodoka zidakoresha peteroli, ku buryo bitabuza n’u Rwanda kubitekereza.

Ati “Sinibaza Arabia Saudite yaje gutera igitutu ku Rwanda! U Rwanda ni isoko rito cyane rwose. N’uwatera igitutu kuri peteroli ntabwo yahera ku Rwanda.”

Yavuze ko aho iterambere ry’ikoranabuhanga rigeze bimaze kugaragara ko hari abazajya begenda bava ku ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli bakayoboka izindi ngufu.

Imodoka zikoresha amashanyarazi ziba zifite moteri itandukanye n’izisanzwe zikoresha lisansi kuko yo iba ifite ubushobozi bwo kubika imbaraga zikoreshwa igenda hifashishijwe za batiri.

Nkuko habaho station ya lisansi umuntu ajya kunyweshaho, no kuri izi modoka niko biba bimeze kuko haba harimo ama-station yihariye umuntu ajya gushyirishamo umuriro.

Nk’uruganda rwa Tesla rwo muri Amerika, rwubatse station ifasha abafite izi modoka gushyiramo umuriro iteye neza neza nk’ikiraro. Iyi station iri mu Mujyi wa California yubatse ku buryo hejuru hariho imashini zibasha gukurura imirasire y’izuba akaba ariyo ibyara umuriro ushyirwa mu modoka.

Nka Tesla yatangiye kubaka izi station mu 2012. Kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, ifite station 1,210 zifite chargeur 9,428. Nk’umuriro ungana kWh 90 izo chargeur zawushyira mu modoka mu gihe kitarenga iminota 30 ku buryo yagenda ibilometero 270.

Station zifite chargeur nshya zikoresha ikoranabuhanga rigezweho, ubu zifite ubushobozi bwo kuba mu minota 20 zishyizemo ½ [50%] muri batiri , iminota 40 ikaba igeze kuri 80% naho 75 ikaba yuzuye 100%.

Inganda zikomeye ku Isi zose ziri kuyoboka gahunda yo gukora imodoka zitangiza ibidukikije. Nka Volkswagen mu 2013 yasohoye imodoka izwi nka e-Up! ikoresha amashanyarazi aho ubu icuruzwa ku isoko ry’i Burayi gusa, mu 2017 isohora indi yiswe e-Golf yaje mu buryo buvuguruye nyuma y’iyari yashyizwe ku isoko mu 2014.

Ubu Nissan, Peugeot, Renault, Tesla, Mitsubishi, Mercedes-Benz, Mahindra, Kia, Hyundai, Honda, Fiat, Ford, Citroën, Chevrolet, BMW n’izindi nganda zitamamaye muri Afurika, ziri mu gisa n’irushanwa ryo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi zigezweho.

Volkswagen iherutse gutangaza ko igiye gushora miliyari 25 z’amadolari muri za batiri zijya muri izi modoka zikoresha amashanyarazi igamije gukura ku isoko Tesla isa n’ishaka kuryigarurira. Ni mu gihe kandi uruganda rwa Porche rwo ruherutse gutangaza ko kugera mu 2020 ruzaba rumaze gushora miliyari 7.4 z’amadolari muri iyi gahunda yo gukora izi modoka.

Depite Mporanyi Théobald asanga gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi byagira ingaruka k'u Rwanda
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko nta mpungenge atewe no kuba u Rwanda rushobora gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi
Tesla irakataje mu gukora imodoka na station zikoresha amashanyarazi
Ubwoko bwa Honda ikoresha amashanyarazi iherutse gushyirwa ku isoko mu 2017
Imodoka za Renault Laguna zikoresha amashanyarazi aha zari kuri station i Tel Aviv muri Israel
Station ikoreshwa mu gushyiramo umuriro ya Tesla iri i California yifashisha ingufu z'amashanyarazi
Tesla Model S ikoresha amashanyarazi ni umwe mu modoka zigezweho muri iki gihe zitangiza ibidukikije
Aha niho hajya chargeur ishyira umuriro mu modoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza