00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Amb Gatete yabajijwe icyadindije umushinga wa Gaz Méthane mu Kivu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, yavuze ko guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kwihutisha umushinga wo kubyaza umusaruro Gaz Méthane yo mu Kiyaga cya Kivu yitezweho gukemura ibibazo bikibangamiye urwego rw’ingufu mu Rwanda.

Yabigarutseho ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021 kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo biri mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) birimo iby’imiyoborere, imicungire y’imari n’umutungo n’ibindi.

Ku bibazo byagaragaye mu icungamutungo rya REG, Minisitiri Amb Gatete yabwiye Abadepite ko iki kigo cyari gifite ikibazo cyo kutamenya imitungo yacyo yose, ariko ubu habayeho igikorwa cyo kwandika neza imitungo yacyo ku buryo nta kibazo kizongera kugaragara mu micungire yawo.

Yavuze ko yagiye igira ikibazo cy’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu ibaruramari, ndetse no mu mitangire y’amasoko, ariko ko ubu icyo kibazo cyakemutse, nyuma yo guhugura bya kinyamwuga ndetse no kohereza kwiga aba bakozi.

Abadepite kandi babajije Minisitiri Amb Gatete ku mishinga igenda biguru ntege cyangwa ikadindira kandi iba yitezweho kubyazwa umusaruro ngo bikemure ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi haba ku baturage n’inganda muri rusange.

Mu mishinga yagarutsweho harimo uwa Gaz Méthane yo mu Kiyaga cya Kivu, umaze imyaka n’imyaka utarangira. Depite Dr Habineza Frank yabajije impamvu uyu mushinga umaze imyaka utarangira ngo utangire kubyazwa umusaruro.

Ati “Ko uyu mushinga umaze igihe kirekire, twagira ngo twumve [..] kuko twumva ko uzatanga megawatt nyinshi cyane, abaturage bakeneye guhabwa icyizere cy’igihe uzatangira gutangira umusaruro.”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Amb Gatete yavuze ko uyu mushinga Leta iwutezeho byinshi nubwo kuwubyaza umusaruro u Rwanda rubifiteho uburenganzira bungana n’ubwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari na yo mpamvu hagiye hagomba kubaho ibiganiro ku mpande zombi ndetse n’abashoramari muri rusange.

Yavuze ko kuri ubu ibiganiro n’abafatanyabikorwa byarangiye ndetse hari icyizere ko mu bihe bya vuba Gaz Méthane izaba yatangiye kubyazwa umusaruro ikagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ingufu.

Kugeza ubu hari Umushinga wa Shema Power Lake Kivu (SPLK), washoye agera muri miliyoni 400$ mu bikorwa byo gukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu. Unateganya kuzatunganya umuriro ungana na megawatt 56 uzongerwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.

Minisitiri Amb Gatete ati “Buriya hariya Ikiyaga cya Kivu kuzagikoresha mu kuvanamo Gaz Méthane, Congo ifite uburenganzira nk’uko natwe tubifiteho uburenganzira. Uretse n’amashanyarazi hari n’ikigo kigiye kujya kivanamo Gaz yaba iyo gutekesha cyangwa iyo gukoresha mu buzima bwa buri munsi kuko yose twayivanaga hanze.”

Minisitiri Amb Gatete yavuze ko uku gucukura Gaz hano mu Rwanda bizagabanya igiciro cy’ikoreshwa mu Rwanda cyane ko yose ituruka hanze.

Ati “Ubu turashaka kugira ngo na hariya tubone Gaz karemano ivuye mu Rwanda ishobore kuba yanahenduka ikadufasha ikajya mu nganda, tukaba twanayifashisha mu ngo zacu mu guteka, kuko ubu iyo dufite yose iva hanze urumva binajyana n’igiciro uko kiba kimeze ku masoko mpuzamahanga ni yo mpamvu ikiduhenda.”

Minisitiri Amb Gatete yamaze impungege abadepite ku byavugwaga ko iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rishobora kuba ryaragize ingaruka cyangwa rizazigira kuri uyu mushinga wa Gaz Méthane yo mu Kiyaga cya Kivu.

Yavuze ko hakozwe ubushakashatsi buhagije binyuze mu bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), n’igishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) n’abandi bahanga babishinzwe, aho basanze nta kibazo na gito cyabayeho.

Ati “Twasanze iriya mishinga yose nta kibazo kijyanye n’iruka rya Nyiragongo, abahanga baratwizeza ko nta kibazo gihari ndetse no mu gihe kiri imbere. Gusa ntabwo bitubujije gukomeza gukurikirana ngo turebe niba nta kibazo gishobora kuzabaho mu gihe tuzaba twatangiye kubyaza umusaruro Gaz Méthane.”

Ni umushinga watangijwe mu Ukuboza 2015, ariko ugenda udindira biturutse ku bibazo by’abashoramari, ibiganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi. Muri Gashyatare uyu mwaka Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yatangaje ko nibura muri Kamena 2021, amashanyarazi aturuka muri Gaz Methane yagombaga kuba yatangiye gukoreshwa.

Inyigo zerekanye ko mu kiyaga cya Kivu harimo gaz Méthane ishobora gutanga hagati ya megawatt kuva ku 160 kugeza kuri 960, bitewe n’uburyo bwakoreshwa mu kuyibyaza amashanyarazi, igacukurwa mu gihe gishobora kugera ku myaka 50. Nyuma ngo umusaruro wahita ugabanuka ukagera hagati ya 15-20%.

U Rwanda rwateganyije ibice bitanu bishobora gucukurwamo gaz Méthane, mu gihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bisangiye uyu mutungo kamere, hateganyijwe ibice bitandatu. Ibice by’u Rwanda bishobora gutanga megawatt 300.

Mu bice bitanu byo mu Rwanda bishobora gucukurwamo, bibiri biri mu Karere ka Rubavu, kimwe kiri mu Karere ka Karongi mu gihe ibindi bibiri biri ku gice kigana ku Karere ka Rusizi. Kugeza ubu ibice bitatu ni byo byabonye ababikoreramo ari bo Kivu Power Limited, Symbion Power Lake Kivu Limited na KivuWatt.

Uretse gutanga umuriro w’amashanyarazi biteganyijwe ko mu mpera za 2022, u Rwanda ruzaba rwatangiye kwifashisha iyi Gaz Méthane yo Kivu mu guteka, hagamijwe gukomeza kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi gaz iri mu kiyaga cya Kivu itangire kubyazwa umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .