Minisiteri y’Urubyiruko yasabye abiga imyuga gukora imishinga ikemura ibibazo bihari

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Kamena 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Urubyiruko yasabye abiga imyuga n’ubumenyingiro gushyira mu bikorwa ibyo bize bagamije gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Yabibasabye ubwo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kitabi, IPRC Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe hatoranywaga abanyeshuri bakoze imishinga ihiga iyindi.

Iyo mishinga izajya guhatana mu marushanwa yiswe TVET Youth Challenge agamije gutoza abiga imyuga gutegura neza imishinga no gushyira mu ngiro ibyo biga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu byerekeye imibereho n’ubukungu mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nsanzimana Tharcisse, wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko muri iki gikorwa, yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Ati “Mbere yo gukora umushinga ibaze ngo ‘ni ikihe kibazo gihari ugiye gukemura’, garagaza uko ugiye kugikemura. Iyi ni imishinga igamije iterambere ry’ubukungu […] aya ni amahirwe urubyiruko rwagize kandi ahari ubushake byose birashoboka.”

Mu gutoranya imishinga yahize indi no guhemba ba nyirayo muri ayo marushanwa, abanyeshuri barushanyijwe bavuze ko bayiteguye bagendeye ku bibazo babona iwabo.

Uzabakiriho Jean Claude wiga mu ishami ry’amashyamba ati “Umushinga wanjye ugamije kongera ubwoko bw’inturusu kuko zikomeje kubura. Icyo uje gukemura ni ugufasha abaturage kubona imbuto nziza bifuza kandi bagatera ubwoko bw’igiti gitanga umusaruro mu gihe gitoya.”

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yasabye abanyeshuri kujya bategura imishinga hakiri kare kuko nibarangiza kwiga bazajya kuyishyira mu bikorwa aho gutegereza kuzajya gusaba akazi.

Hatsinze imishinga itatu muri IPRC Kitabi, uwa mbere uhembwa 500 000 FRW, uwa kabiri 300 000FRW naho uwa gatatu uhabwa 200 000FRW.

Muri ayo marushanwa ya TVET Youth Challenge, ku rwego rw’igihugu hazahatana ibigo by’imyuga bigera kuri 14 hahembwe imishinga 10 izahiga iyindi.

Umushinga uzaba uwa mbere uzahembwa Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urubyiruko rwiga imyuga rwagiriwe inama yo gutegura imishinga hakiri kare kuko ari yo izabafasha kwihangira imirimo barangije kwiga
Imishinga yakozwe n'abiga imyuga muri IPRC Kitabi yabanje gukosorwa ihabwa amanota
Bahawe umwanya wo kugaraza imishinga bakoze n'icyo ije gukemura
Nsanzimana Tharcisse n'Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira bashyikiriza igihembo Uzabakiriho Jean Claude ufite umushinga watsinze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza