Minisiteri y’uburezi yaciye ikoreshwa rya telefoni mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Kamena 2018 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko nta munyeshuri wo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye wemerewe gukoresha telefoni ku ishuri kuko zigira uruhare rukomeye mu kurangaza abanyeshuri ntibige neza uko bikwiye.

Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Eugène, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru gikurikira inama idasanzwe y’Abaminisitiri yabaye ku wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018, ikungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo kunoza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Minisitiri Mutimura yatangaje ko telefoni zibujijwe ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari ku mashuri kuko ari abana bakwiye kurerwa, guhabwa umurongo ngenderwaho n’amabwiriza runaka y’imyitwarire.

Yagize ati “Telefoni rero zirabashuka kuko zibagiraho ingaruka mbi ku buryo butandukanye, ni nayo mpamvu tutifuza ko bazikoresha igihe bari ku mashuri.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri byaragaragaye koko ko iyo abana bakoresheje amatelefoni ku mashuri bibagiraho ingaruka mbi mu myigire yabo kuko akenshi na kenshi bahugira ku matelefoni ntibahugire mu kwiga kwabo ndetse rimwe ugasanga n’ababashuka bakurikira telefoni.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko abana biga mu mashuri abanza, ay’incuke n’ayisumbuye, bemerewe gukoresha telefoni bafite umwanya uhagije kandi bari mu maboko y’ababyeyi babo batari ku mashuri.

Minisiteri y’uburezi isobanura ko atari ukubangamira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuko mu mashuri abanza n’ayisumbuye hagejejwe mudasobwa.

Kugeza ubu mu mashuri abanza mudasobwa zagejejwe mu agera kuri 950 bingana na 3/4 by’amashuri ari mu gihugu. Mu yisumbuye zagejejwe mu mashuri 670 ndetse n’abarimu bigisha ikoranabuhanga barazihawe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko ababyeyi bakwiye gushyigikira iki cyemezo kuko kiri mu nyungu z’abana.

Ati “Ni gute umwana yakwiga arimo gu-chatting-a (kwandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga), yohereza amafoto n’ibindi."

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yashimangiye ko kuba abana batunze telefoni mu mashuri, ari ho haturuka kwishora mu biyobyabwenge kuko ari zo bakoresha bavugana n’ababibazanira n’andi mayeri nk’ayo.

Yagize ati “Iyo abana bafite telefoni usanga abashaka kubashuka no kubakoresha ari zo bakoresha, bagasimbuka ibigo nijoro bajya mu tubyiniro abandi bajya mu biyobyabwenge. Adafite telefoni wawundi umushuka, uko bumvikana, uko bahana gahunda, uko bahura, byabakomerera ntibyashoboka.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko igiye gusohora amabwiriza yibutsa ababyeyi, abarezi n’abana ko abana batemerewe gukoresha telefoni ku mashuri kuko zibahuza ntizitume biga neza nk’uko bikwiriye.

Abayobozi b’amashuri yasabwe kujya basaka abanyeshuri bagiye ku ishuri bakareba ko abana badatwaye telefoni, umuyobozi utazabikora akazahabwa ibihano bigendanye n’akazi

Umwana uzafatanwa telefoni azatumwa ababyeyi yibutswe ko bitemewe, we n’umubyeyi we biyemeze ko atazongera kuyitunga mu nyandiko, yakongera kuyikoresha akirukanwa burundu.

Niba hari ubuyobozi bw’ishuri cyane cyane amashuri yigenga bigaragaye ko yibukijwe ko gukoresha telefoni kw’abana bitemewe akanga kubishyira mu bikorwa, ayo mashuri azahagarikwa.

Minisiteri y’uburezi yasabye ibigo by’amashuri gushyiraho telefoni z’ishuri, aho umunyeshuri ushaka kuvugana n’ababyeyi yayikoresha.

Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Eugène, yavuze ko telefoni zitemewe mu mashuri abanza n'ayisumbuye
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka, yemeza ko guca telefoni mu mashuri bifite inyungu nyinshi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yashimangiye ko telefoni itatuma umwana yiga
Minisitiri ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Marie Solange Kayisire


Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza