Minisiteri y’Ibidukikije yasinye amasezerano y’ubufatanye mu kubarura imyuka ihumanya ikirere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibidukikije yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo gikumira imyuka ihumanya ihumanya n’Ikigo gikurikirana ibyerekeye carbone, mu rwego rwo gutangira kubara imyuka ihumanya ikirere (Carbon Accounting).

Binyuze muri aya masezerano azamara imyaka irindwi, Ikigo gikumira imyuka ihumanya (Greenhouse Gas Management Institute) n’Ikigo gikurikirana ibyerekeye carbone (Carbon Institute) na Kaminuza y’u Rwanda bizafasha u Rwanda kugera ku bukungu butangiza ibidukikije.

Ibi bizagerwaho binyuze muri porogaramu zirebana n’ibara ry’imyuka yangiza ikirere, zitanga amakuru ashingirwaho mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe, no gutanga amasomo azatuma abanyeshuri barushaho kubigiraho ubumenyi.

Mu nyungu zihariye u Rwanda ruzakuramo harimo; kubaka ubushobozi bwarwo bwo gupima, gutegura za raporo no kugenzura imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere n’uburyo yagabanywa.

Bizatuma rukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bihe amahirwe mashya igihugu harimo; ayo gushaka inkunga zizafasha gushyira mu bikorwa ingamba zarwo z’Ubukungu butangiza ibidukikije n’ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda kandi ruzagira uruhare muri gahunda mpuzamahanga zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere zirimo; Iterambere ridahumanya ikirere, Ingamba z’uburyo bukwiye bwo kugabanya imihindagurikire y’ibihe ku rwego rw’ibihugu na gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere kubera itemwa ry’amashyamba.

U Rwanda rwanahawe kuba icyicaro cy’ikigo gitanga amahugurwa ku birebana n’ibara ry’imyuka yangiza ikirere ku rwego rwa Komisiyo y’Amashyamba y’Afurika yo Hagati (COMIFAC), n’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA).

Minisitiri Vincent Biruta niwe washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw'u Rwanda
Amasezerano yashyizweho umukono azatuma u Rwanda rwihuta muri gahunda zigamije kugera ku bukungu butangiza ibidukikije
Binyuze muri aya masezerano Kaminuza y'u Rwanda izatangira kwigisha amasomo arebana n'ibara ry'imyuka yangiza ikirere
Minisiteri y'Ibidukikije yasinye amasezerano agamije gutangira kubara ibirebana n'imyuka yangiza ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza