Minisante yemeye kuvuza mu Buhinde uruhinja rurwaye umutima none habuze itike

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Abayisenga Nishimwe Pierra w’amezi atanu y’amavuko yavukanye uburwayi bw’umutima, Minisiteri y’Ubuzima yemerera umuryango we kuzabishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi mu Buhinde none wabuze amafaranga y’urugendo.

Abayisenga Nishimwe Pierra ni mwene Nsengumuremyi Jean Paul na Mukangemanyi Chantal batuye mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal bemeje ko uwo mwana afite uburwayi bw’umutima bamwohereza kuvurizwa mu Buhinde.

Umubyeyi we, Mukangemanyi Chantal, yatangarije IGIHE ko abaganga bababwiye ko umwana akeneye ubuvuzi bwihutirwa none babuze ubushobozi bwo kubona byihuse tile y’indege.

Yagize ati “Abaganga batubwiye ko afite ikibazo cy’umutima bityo ngo aramutse abazwe byihutirwa yakira. Minisante yatwemereye ko izishyura ibigendanye n’ubuvuzi ariko ikibazo dufite ni uko nta mafaranga y’urugendo dufite.”

Mukangemanyi asaba umuntu wese ufite umutima utabara kumufasha akabasha kugera mu Buhinde, akavuza uburiza bwe.

Ati “Hakanewe 1000 $ ( abarirwa mu bihumbi 850 Frw ), ni amafaranga tutabasha kubona kuko njye nta kazi ngira kandi umugabo wanjye nawe akora akazi k’ubushoferi ka Taxi Voiture ntiyayabona.”

Uyu mubyeyi asaba ko umugiraneza wakenera kumufasha yamubona kuri nimero ya telefone igendanwa 0783553025.

Umwna urwaye umutima ukeneye kuvurwa byihutirwa none ababyeyi be babuze tike y'indege
Raporo ya muganga igaragaza ko umwana arwaye umutima
Minisante yemeye kuriha ikiguzi cy'ubuvuzi gusa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza