00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yasobanuye ibya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abari mu kaga hakabura abishyuzwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yabwiye abadepite ko iremerewe n’ikibazo cya serivisi zihabwa abantu bari mu kaga nyamara ikabura abo yishyuza bitewe n’uko batazwi cyangwa nta bushobozi bafite, bituma imyenda ikomoka kuri iyi porogaramu igenda yiyongera.

Yabivuze ubwo yatangaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, ku byerekeye n’ibirarane by’imyaka ibiri byananiranye kwishyuza muri porogaramu ya SAMU (Service d’Aide Médicale d’Urgence).

Iki kibazo cyagaragaye imyaka ibiri yikurikiranya; mu 2018/2019 harimo ibirarane by’arenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2019/2020 habonekamo miliyoni 102 zirenga.

SAMU ni porogaramu ifasha mu gutabara abari mu kaga, bababaye nk’abagize impanuka n’izindi ngorane ku buryo baba badafite gikurikirana.

Bene abo bajyanwa kwa muganga batavuganye n’ababatwaye cyangwa abo mu miryango yabo ku buryo iyo bajyanywe muri ubwo buryo n’iyo habayeho amahirwe bagakira kwishyura serivisi bahawe hari igihe bigorana nk’uko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yabisobanuye.

Yagize ati “Hari n’abo dutwara twabonye ibyagombwa byabo, umuntu ukamusangana indangamuntu y’akarere runaka wakurikirana ugasanga ako karere ntakibarizwamo. Twagiye twandikira uturere dushingiye kuri izo raporo tutwishyuza, na two ntitubashe kutwishyura. Ariko natwe ni ikintu kituremereye kuba dutanga serivisi tukabura abo twishyuza kandi ngira ngo iki tugisangiye n’amavuriro amwe n’amwe usanga afite imyenda myinshi igenda igaruka.”

Gahunda yo gutanga indorerwamo ku buntu yaravuguruwe

Porogaramu yo gutanga indorerwamo ku buntu na yo yagaragayemo icyuho muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ya 2019/2020.

Indorerwamo zatangwaga n’umuterankunga zikanyuzwa muri porogaramu ya Minisiteri y’Ubuzima ishinzwe gutanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga ikazigeza kuri farumasi z’uturere na zo zikazigeza ku bigo nderabuzima bikaziha abazikeneye, ugiye kuzifata akishyura amafaranga 1000.

PAC yasanze hari amafaranga yagaragaye ko yinjiye kuri konti yari igenewe iyi gahunda ariko ntihagaragare impapuro ziyasobanura.

Iyakaremye yavuze ko iyi gahunda itakurikiranwe neza kuko nta mibare ihamye yerekana uko indorerwamo zavaga ku rwego rumwe zijya ku rundi n’amafaranga yageze kuri konti adahura n’umubare w’indorerwamo zakiriwe.

Ati “Ubu ngubu nibura dufite imibare igaragaza indorerwamo zagiye zakirwa mu bubiko bw’igihugu, izagiye ku bitaro by’uturere n’izo ibigo nderabuzima byakiriye n’izisigaye mu bubiko bwacu n’amafaranga batwoherereje kugira ngo turebe ko ya mafaranga 1000 yagiye agezwa aho yagombaga kugera.Twikoreye igenzura dusanga 75% by’ibyagombaga gukorwa byagezweho.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .