Minisante yasabye abarwayi kudahishira serivisi mbi bahabwa

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 30 Nzeri 2018 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y‘ubuzima yatangije gahunda nshya yiswe ‘Ijwi ry’Umurwayi’ igamije ko nk’uko abarwayi bajya bashima ibyo leta ibakorera, bajya bananenga ibitagenda neza kugirango bikosorwe, hagamijwe guteza imbere ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu, yahuriranye n’igikorwa cy’umuganda wabereye mu karere ka Gicumbi, mu Umurenge wa Cyumba.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Minisiteri y’Ubuzima n’abaturage, habajijwe ibibazo bitandukanye byibanze ku kuba hari abarwayi basabwa kwigurira imiti kwa muganaga kandi bafite ubwisungane mu kwivuza.

Abandi bahurije ku buke bw’abaganga butuma abarwayi batonda imirongo miremire kwa muganga, ndetse ku Bitaro bya Byumba ho havuzwe ikibazo cy’abarwaza badafite aho kurambika umusaya kandi baba baturutse kure bagiye kurwaza abo mu miryango yabo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Jean Pierre Nyemazi yabwiye abaturage ko leta yifuza ko abaturage n’abarwayi by’umwihariko bava ku ntera yo kuba abagenerwabikorwaba serivisi z’ubuvuzi, bakiyumva nk’abafatanyabikorwa.

Yasobanuye ko leta iri gushyira ingufu mu kwigisha inzobere n’abaganga muri rusange, ku buryo mu gihe cya vuba ikibazo cy’abaganga bake kizakemuka.

Ku cy’abasabwa kwigurira imiti, Dr Nyemanzi yagize “Iki ni ikibazo tumaze iminsi tugerageza guhangana nacyo, tukagerageza kumenya imiti abarwayi bacu bakeneye muri izo nzego zitandukanye kandi tukagerageza kugirango iboneke mu bitaro n’amavuriro abegereye.”

Muri iyi gahunda ya Ijwi ry’Umurwayi, Dr Nyamazi yavuze ko hari gahunda yo kwigisha abaganga indimi z’amarenga ndetse hari n’aho byatangiye, kugira ngo babashe kumva ubutumwa bwose abarwayi babaha.

Umwe mu baturage witabiriye ubu bukangurambaga, David Byigero yashimye abaganga ko babanza kubaganiriza ku mavuriro mbere yo kuvurwa, ndetse abarwayi bakabasha kubaza aho badasobanukiwe.

Iyi gahunda Ijwi ry’Umurwayi ngo si n’umwanya wo guterana amagambo kw’abaganga n’abarwayi, ahubwo ni ukungurana ibitekerezo no gufatanyiriza hamwe kugira ngo ireme ry’ubuvuzi rikomeze gutera imbere mu Rwanda.

Abaturage bagize umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye birebana na serivisi z'ubuvuzi
Abaturage bakoranye umuganda n'ubuyobozi, Ingabo na Polisi
Abaturage bagiranye ikiganiro n'abayobozi nyuma y'umuganda
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Nyemazi Jean Pierre aganira n'itangazamakuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza