Minisante yasabwe gukora urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yasabwe gukora urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge, kugira ngo byorohereze abantu kumenya uko bakwiye kubirwanya no kubyirinda.

Mu nama yahuje abahagarariye imitwe ya Politiki mu Rwanda na Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Kane, impande zombi zarebeye hamwe uko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge zifashe ndetse zinashyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bahagarariye imitwe ya Politiki, bavuga ko bishimira uburyo ikibazo cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyahagurukiwe.

Icyakora bavuga ko hakwiye gukorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge kuko hakomeje kwaduka inzoga z’inkorano zigateza ibibazo mu baturage ariko wareba ku rutonde rw’ibiyobyabwenge ugasanga ntizibaho.

Ni mu gihe abaturage bahora bataka ko zigira ingaruka zikomeye ku bazinywa.

Ndangiza Madina wari uhagarariye ishyaka rya PDI, yemeza ko kurwanya ibiyobyabwenge byagakwiye kuba ibya buri wese.

Yagize ati “Iyo ibyo biyobyabwenge bimenyekanye biba byiza kurushaho kuko no kubirwanya biroroha, ariko ntabwo gahunda yo kubirwanya ikwiye kuba iy’urwego rumwe yagakwiye kuba iya buri wese ubifitemo uruhare.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange, Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko bigoye gukora urwo rutonde.

Yagize ati “Biragoye bitewe n’uko ibiyobyabwenge bigaragara mu Rwanda usanga bigenda bihindurwa amazina kubera agace runaka birimo.”

Yakomeje asaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibashe kubonerwa umuti.

Ubusanzwe ikiyobyabwenge ni ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.

Urumogi, Mayirungi, Mugo n’inzoga z’inkorano nka Kanyanga , Siriduwili, Kambucha, Mukubitumwice, Yewemuntu, Kargasok, Muriture n’ibindi, ni bimwe mu binyobwa biri kugenda bikorwa hirya no hino mu gihugu, kandi abaturage bahora bataka ko bigwa nabi ababinywa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko kuva 2004 kugeza muri Kamena 2017, umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe kubera ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge wikubye inshuro umunani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza