00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yaciwe miliyoni 25 Frw ku bw’umurwayi Ibitaro bya Munini byaciye ukuboko

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatanze miliyoni 25, 5 z’amafaranga y’u Rwanda kubera urubanza yatsinzwe rwaturutse ku makosa y’umuforomo wo mu Bitaro bya Munini waciye umurwayi akaboko kubera uburangare.

Itegeko rivuga ko umuntu ushoye leta mu manza ari we wirwanaho akishyura, kuri uyu bikaba bifatwa nk’igihombo kitari ngombwa kubera ko Minisiteri y’Ubuzima yishyuye mu mwanya w’uwagize uburangare.

Umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru ni we wareze Ibitaro bya Munini byamuciye akaboko ubwo yari agiye kuhivuza.

Byagaragajwe mu isesengura riri gukorwa na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020.

Icyo gihe umuforomo yagiye kumufata amaraso azirika ‘plastique’ ku kuboko ashakisha umutsi, aribagirwa ayirekeraho, bivugwa ko yamazeho amasaha menshi.

Byatumye amaraso agera aho atakibasha gutembera ngo agere mu gice cy’ikiganza birangira giciwe.

Ubwo Minisante yitabaga PAC kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yavuze ko ari uburangare bukomeye bwabayeho ku ruhande rw’umuntu wakurikiranaga uwo murwayi.

Yavuze ko mu rwego rwo kuryozwa ubwo burangare harezwe umukoresha w’uwo mukozi biza kurangira urukiko rwanzuye ko leta ari yo itsinzwe.

Yakomeje avuga ko hari itegeko rigena uburyozwe ku ngaruka zishobora guturuka ku mwuga w’ubuvuzi, riteganya ko abakozi bo mu mwuga w’ubuvuzi bashobora gutangirwa ubwishingizi ku kintu nk’icyo cyaba gitewe n’impanuka cyangwa kutarangiza inshingano nk’uko byari biteganyijwe hakaba ahabaho ikigega cyishyura ariko kitarajyaho.

Depite Bakundufite Christine yagize ati “Tubabajwe n’akaboko k’umuntu kagiye na Minisiteri ikishyura, ni ukuvuga ko igihugu cyahombye kabiri. Nimutubwire icyo uwo mukozi yahanishijwe.”

Iyakaremye yabwiye abadepite ko uwo mukozi yahawe ibihano byo ku rwego rw’akazi arirukanwa; ntashobora kongera kubona akazi mu nzego za leta ndetse n’Inama y’Ababyaza n’Abaforomo yamwambuye icyemezo kimwemerera gukorera umurimo we ku butaka bw’u Rwanda.

Uwari uhagarariye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Munyanturire Claude yavuze ko ubwo ari uburangare bugaragara ariko kwirukana uwo mukozi bidahagije.

Ati “Kujya gufata amaraso umuntu, bagashakisha umutsi, ka kagozi bashyiraho kakamaraho igihe kinini ku buryo amaraso adatembera, birenze n’uburangare. N’iyo habaho ikigega cy’ubwishingizi, nta bwishingizi ndumva bwishingira uburangare, icyaha cyangwa ikosa umuntu yari kwirinda.”

“Yego iki kigega ntabwo kirajyaho ariko nubwo cyajyaho simpamya ko kizishingira ibintu nk’ibi. Mu bigaragara uyu mukozi kumusezerera ntabwo bihagije. Iki ni igihombo yateje leta yakagombye gukurikiranwaho.”

Uwitonze Clarisse wari uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru, yagize ati “Iki ni icyaha ntabwo ari ikosa, kuba yarahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi ntibihagije, yagombaga gushyikirizwa Ubugenzacyaha. Ntibongere kuvuga ko ari ikosa, ni icyaha yakoze.”

Depite Ntezimana Jean Claude na we yavuze ko kwirukana uyu muforomo bitari bihagije.

Yakomeje ati "Batubwira ko hari ingamba zashyizweho zo gukumira iyo mikorere ariko sinumva ukuntu bakumira kandi badahana, ntabwo bishobora guhura. Kumwirukana na we ubwe yari azi ko abikwiye kuko nta cyizere abarwayi bari kongera kumugirira. Umuntu ashobora kwirukanwa mu buganga akajya no kwikorera.”

Inyubako nshya y'Ibitaro bya Munini, mu gihe gito bishobora gutangira gukorerwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .