Minisante igiye gukora ubushakashatsi ku biti birwanya imibu ya malariya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje ko igiye gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi hagamijwe kwiga ku bwoko bw’ibiti birwanya imibu itera malariya biberanye n’u Rwanda.

Mu kwezi gushize, Guverinoma ifatanyije n’ikigo gitunganya ibireti mu Rwanda, Horizon Sopyrwa Ltd, mu igerageza bateye ibiti bisaga 1800 birwanya imibu itera malariya bizwi nka Artemisia annua hagamijwe guhanga n’ubwiyongere bwa malariya mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyo biti bifite inkomoko mu Bushinwa bizwiho kurwanya imibu itera Malaria, bimaze guterwa no mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere nka Uganda na Tanzania.

Nubwo mu Rwanda hageragejwe Artemisia annua, hari ubundi bwoko bw’ibiti bwifashishwa mu bindi bihugu mu kurwanya imibu itera malariya burimo nka marigolds, rosemary, lemon verbena n’ibindi.

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatangaje ko hakwiye ubushakashatsi bwihariye kugira ngo hemezwe ubwoko bw’ibiti bushobora guhangana n’imibu itera malariya mu Rwanda.

Umuyobozi w’iryo shami, Aimable Mbituyumuremyi, yagize ati “Kugeza ubu ntabwo twamenye umubare w’ibiti bikenewe n’ubuso bikeneweho kugira ngo turwanye maraliya. Icyakora ibi biti iyo bikoreshejwe nk’imiti y’amavuta, iyo gutera (mu nzu) cyangwa nk’imibavu, byagiye bigira akamaro.”

Nubwo hari abifuje guhabwa ibi biti birwanya imibu itera malariya ngo babitere ku ngo zabo, Mbituyumuremyi yavuze ko ingemwe zihari zidahagije icyakora ngo bafite gahunda yo gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi mu buhinzi kugira ngo zituburwe nkuko The New Times yabitangaje.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko malariya yagabanyutse hagati ya 2008 na 2009, aho nibura abantu 36 ku 1000 aribo bayirwaye. Yatangiye kwiyongera muri 2013/2014 kuko nibura abantu 112 ku gihumbi bayirwaye, bagera ku bantu 418 ku gihumbi muri 2016/2017.

Ibiti bya Artemisia annua bimara amezi atandatu kugira ngo bibe byakuze.

Ibiti bya Artemisia annua byirukana imibu ni bimwe mu bishobora kwifashishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza