Bitarenze Kamena 2017, imihanda ya Gatsata-Rond Point na Rwandex-Remera izaba yaguwe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko ikibazo cy’umubyigano w’imodoka mu mujyi wa Kigali ikizi, ariko ngo igiye kwagura imihanda ukagabanuka bitarenze ukwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ibikorwa by’Ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2016 aho iyi Minisiteri yagaragarijwe ibyo ibigo biyishamikiyeho byagezeho mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2015/2016 ndetse no gusinyana imihigo y’Umuwaka wa 2016/2017.

Yagize ati“ Iki kibazo turakizi kandi koko kiraduhangayikishije, ariko muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari, tuzagura umuhanda uva Gatsata ugana ku Muhima, n’uva Rwandex werekeza i Remera, turizera ko bizagabanya umubyigano wajyaga uba muri iyi mihanda.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko igiye kubaka umuhanda uva i Nyamirambo werekeza ku i Rebero ukagera Nyanza ya Kicukiro kugira ngo bizorohereze urujya n’uruza rw’imodoka zijya mu mujyi zivuye Kicukiro.

Bavuga kandi ko muri uyu mwaka bazubaka umuhanda uva Nyarutarama werekeza Nyacyonga ku buryo abaturuka i Gatuna batazajya birirwa banyura Nyabugogo.
Umuhanda Kagitumba Rusumo kandi na wo ngo uzatangira kubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ikibazo cy’umubyigano ukabije w’Imodoka mu mujyi wa Kigali kimaze iminsi itari mike kivugwa,ndetse ugasanga abashoferi batari bake binubira umwanya munini batakaza mu mihanda cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, Mininfra ikaba yatangaje ko mu kwezi kwa Kamena 2017, iyi mihanda yo mu mujyi izaba yamaze kubakwa bikoroshya urujya n’uruza rw’imodoka.

Ibigo bya Leta birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivili,RCAA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi RTDA, Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF), Ikigo gishinzwe amazi WASAC, n’ Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro, REG, byamurikiye MININFRA imihigo cyagezeho mu mwaka ushize w’ingengo y’Imari, binasinyana imihigo y’umwaka utaha.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi RTDA, cyagaragaje ko mu mwaka ushize hubatswe imihanda igera ku birometero 1279 bivuye ku 1214 by’umwaka wari wabanje. Iki kigo cyahize ko kugera mu kwezi kwa gatandatu k’Umwaka utaha hazaba hubatswe ingana na kirometero 1,997 ku birometero 2040 cyiyemeje kugeraho muri gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri.

Prof. Manasseh Mbonye,Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya REG,asinya imihigo na Minisitiri w'Ibikorwaremezo
Gisele Umuhumuza, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya WASAC ahererekanya imihigo na Minisitiri Musoni James
Didier Nkurikiyimfura, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RCAA,asinyana imihigo na Minisitiri Musoni
Dr. Leopold Mbereyaho Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi ya RTDA ahererekanya imihigo na Minisitiri Musoni
Jean Enock Habiyambere, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RMF, asinyana imihigo na Minisitiri Musoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza