Minijust irateganya guha abunzi b’utugari bose amagare

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abagize komite z’abunzi ku rwego rw’utugari mu ngendo, ikabaha amagare.

Muri 2016 nibwo Perezida yemereye amagare abunzi, ku ikubitiro haherwa ku bagize komite z’imirenge ndetse n’abahagarariye abandi ku rwego rw’utugari gusa.

Abunzi bo ku rwego rw’akagali bavuga ko bakigorwa no kugera aho ikiburanwa kiri igihe biri ngombwa ko bahagera kugira ngo bunge abafitanye amakimbirane.

Mukamusoni Speciose, Umwunzi wo mu Kagali ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiliba, Akarere ka Rubavu, yagize ati “Biratugora kuko akenshi na kenshi hari aho tujya tukabanza nko kuzamuka umusozi, amatike tukayivanaho ku giti cyacu. Harimo uwo bahaye igare. Nka Perezida wacu afata igare, twe tukagenda n’amaguru, urumva ko tugerayo yarambiwe.”

Mukamusoni yavuze ko baramutse boroherejwe urugendo byabafasha kwihutisha akazi kabo.

Mugenzi we witwa Mugabuhamye Kanani yavuze ko we nubwo yahawe igare, hari aho atagera ku buryo bahagenda n’amaguru.

Avuga ko bibaye byiza hajya hatangwa uburyo bwo kugerayo n’ikinyabiziga gifite moteri.

Ati “Nko kujya ku kiburanwa wenda nk’umuntu aburana isambu cyangwa umutungo utimukanwa hari igihe aba ari ahantu ha kure gutega ugasanga ni imbogamizi cyane. Amagare hari aho adashobora kugera, twifuza ko bajya baduha amafaranga y’urugendo ajyanye n’ikinyabiziga gifite moteri.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Kalihangabo Isabelle, yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo gutanga amagare ku bunzi bose n’ab’utugali kandi aya mbere ngo yaratumijwe.

Yagize ati “Turi mu masoko yo kongera kugurira ku tugali gusa kubera ubwinshi bw’ayo bizatugora kuyabonera rimwe. Dutegereje uwo twayatumye ko aduha ibyiciro twabashije kubonera amafaranga muri uyu mwaka. Igihari ni uko bose bagomba kubona amagare.”

Yakomeje avuga ko impamvu bahereye ku bagize komite z’abunzi ku murenge ni uko ari bo bagorwaga cyane no kugera ku kiburanwa.

Imibare yo mu 2016 igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abunzi bagera kuri 17,941; abagera kuri 99, 91% barize. Abangana na 65.11% bize amashuri abanza , 30.28% biga ayisumbuye naho 4.53% barangije muri kaminuza. Abatazi gusoma no kwandika ni 0, 09% bangana na 16 kandi nabo Minijust ivuga ko hari gahunda yo kubafasha kwiga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza