Minicom yabajijwe icyo iteganyiriza inganda zafunze zari zifatiye rurini u Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi inganda zitandukanye mu Rwanda zikinga imiryango mu gihe ibyo zakoraga byabaga bifatiye runini igihugu n’abagituye, atari ugukora ibikoresho bikenerwa n’u Rwanda gusa ahubwo ari no mu guteza imbere gahunda rwihaye yo guteza imbere ibihakorerwa.

Urugero rwa hafi, twavuga nk’uruganda rwakoraga ibibiriti SORWAL (Société Rwandaise des Allumettes), rwari mu Karere ka Huye hashize imyaka igera ku munani rufunze, aho rwahoze ubu habaye indiri y’ibishwi n’imisega, urwakoraga imiti irenga 20 rwa Labophar, rukaba rusigaye rukora umwe narwo ruri muri ako karere, urwatunganyaga impu n’izindi.

Zimwe mu mpamvu zivugwa harimo iz’imisoro myinshi irenze ubushobozi (ku rwa SORWAL), imicungire mibi n’ibindi.

Iki kibazo cyongeye kuvugwa ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko bagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) ku wa 7 Gicurasi 2018, basesengura imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2018/2019 n’imibare y’ikigereranyo cy’iya 2018/19 na 2020/21.

Visi Perezida wa Komisiyo, Depite Mukarugwiza Annonciatha, yagize ati “Mwavuze ku bijyanye n’inganda ariko turabizi neza ko hari izihari ariko zitagikora, twagira ngo twumve, ese muri iyi ngengo y’imari muteganya iki?”

Yunzemo ati “Wenda impamvu mbabaza uko mukorana na Minisiteri y’Ubuzima ni nk’uruganda rwo muri Huye rwa Labophar. Iyo tuvuga Made in Rwanda hari bimwe byakorwaga n’urwo ruganda rukora imiti ngire ngo bari basigaye bakora nk’umwe kandi barakoraga irenga 20 harimo na Serumu twoherezaga hanze mu bihugu duturanye.”

Uyu mudepite yasobanuye ko ubwo we na bagenzi be basuraga uturere, basanze urwo ruganda hamwe n’izindi zidakora uko bikwiye, bikaba ari ikibazo mu gihe u Rwanda ruhangayikishijwe no kuzamura gahunda y’ibyo rukora.

Asubiza kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yagize ati “Ibijyanye n’uruganda rw’ibibiriti […] Icyo navuga hariya mu mujyi wa Huye harangije gufatwa umwanzuro ko tugomba kuhatunganya umujyi ukaba ariho ukurira.”

Yasobanuye ko hari umushoramari wigeze kugura ibikoresho by’uruganda rwakoraga ibibiriti bikamunanira kubibyaza umusaruro, ubu bikaba bibangamiye ugutera imbere k’Umujyi wa Huye kurusha uko byakongera gukora nk’iby’uruganda.

Yakomeje agira ati “Urw’ibishyimbo rwo twari twarwimuriye mu cyanya cyahariwe inganda i Huye, ariko nyirarwo, ni uko atateguye umushinga neza. Ubu nyirarwo niwe watangije urutunganya urwagwa muri Gisagara. Ibindi yabicunze nabi birahagarara, sinzi niba byabasha kubyutswa.”

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018/19 isaga miliyari 2443,5 Frw, igenewe Minicom isaga miliyari 23 Frw, zizibanda ku guteza imbere ubucuruzi n’inganda, cyane cyane ku kubaka ibyanya byahariwe inganda, amasoko y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi.

U Rwanda rwashyizeho gahunda zo korohereza abashoramari, by’umwihariko umugereka w’itegeko No 06/2015 ryo ku wa 28/032015 rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari, riteganya ko umushoramari ugitangira yunganirwa kwishyura umusoro wa 50% ku bikoresho akeneye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) kivuga ko kugeza ubu abashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, imyenda ikorerwa mu Rwanda n’ibijyanye n’ubucukuzi, kwinjiza ibikoresho bifasha muri iryo shoramari bidasoreshwa ndetse ko abakeneye kohereza ibicuruzwa hanze bikomoka ku musaruro w’ibyakorewe mu Rwanda, byagabanyirijwe umusoro uva kuri 30% ugera kuri 15%.

Raporo ya 2017 ya Banki y’Isi igaragaza uburyo gukora ubucuruzi byoroshye mu bihugu (Doing Business Report) ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’uwa 41 ku Isi.

Ni mu gihe kandi mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwakoze amavugurura 52 yerekeye ubucuruzi, akaba ariyo menshi yakozwe muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka
Abadepite bagize iyi komisiyo ubwo baganiraga na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza