Mineduc yijeje impinduka mu gukemura ibibazo byugarije abarimu ibivuye imuzi

Yanditswe na Mukwaya olivier
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasezeranyije abarimu ko izakomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibugarije, birimo ibirebana n’inyungu y’ikirenga ku baka inguzanyo mu Umwarimu SACCO n’ababangamirwa no kutubahirizwa kw’amategeko mu kubashyira mu kazi.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo amategeko y’uburezi adasobanutse agomba kunozwa nko kuba abarimu bigisha mu bigo by’amashuri y’igenga basabwa inyungu z’ikirenga ku nguzanyo z’Umwarimu SACCO ugereranyije n’ukorera leta nyamara bose bangana imbere y’amategeko agenga amakoperative.

Uretse icyo, havuzwe ikibazo cy’abarimu bakora batagira amabaruwa y’akazi, abajya mu zabukuru badahabwa imisanzu yabo nk’uko bikorerwa abandi bakoreye izindi nzego za leta; amategeko yihariye yashyiriweho mwarimu ariko bakaba batarayasobanuriwe; kudahemberwa igihe no kutazamurwa mu ntera ngo agashahara kiyongere.

Mukakinani Marie Thérèse, umwarimu wo muri Rubavu wavuze mu izina rya bagenzi be, yagize ati ”Turifuza ko amwe mu mategeko agenga uburezi by’umwihariko umwarimu yanozwa, hakoroshywa amabwiriza yo gutanga inguzanyo kandi abarimu bakora badafite amabaruwa bakayahabwa ndetse na porogramu nshya y’imyigishirize bakayihugurirwa.“

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yahise avuga ko abatagira amabaruwa y’akazi bagiye gukurikiranwa.

Yagize ati ”Ntabwo twumva ukuntu umwarimu ashyirwa mu mwanya atagira urwandiko, turabizeza ko tuzabikurikirana by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba ndabizeza ko bigiye gucika.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yijeje abarimu ko ibibazo byabo byose bizitabwaho.

Yagize ati ”Leta igiye kandi izakomeza kongera inkunga isanzwe buri mwaka itanga muri SACCO izajya yunganira umushahara wa mwarimu. Umwaka utaha tuzabagezaho gahunda ya One Lap top by Teacher; hari iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 24 Ugushyingo 2016 ryemera kuzamura mu ntera umwarimu. Tugiye koroshya amategeko n’amabwiriza agenga inguzanyo zihabwa umwarimu muri SACCO; abatanga serivisi mbi, abatinda guhemba abarimu bagomba kuzabibazwa kandi abarimu bakora batagira amabaruwa abinjiza mu murimo bazazihabwa vuba.’’

Muri ibi birori by’umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, abarimu b’indashyikirwa bashimiwe. Abahize abandi mu mirenge bahawe za mudasobwa, abitwaye neza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali bahabwa inka na mudasobwa zifite internet y’ubuntu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, ashyikiriza igihembo umwarimu w'indashyikirwa
Abarimu bijejwe gukemurirwa ibibazo bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza