Mineduc yasabye miliyari 8 Frw zo kubaka ibyumba by’amashuri bishobora kugwa isaha n’isaha

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), yatangaje ko ikeneye ingengo y’imari ingana na miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2017/2018, yo kubaka ibyumba by’amashuri hagamijwe kurengera ubuzima bw’abanyeshuri bigira mu bishaje ku buryo bishobora no guteza impanuka.

Ubwo Mineduc yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017/2018, Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yavuze ko muri gahunda yo kubaka hazibandwa ku mashuri ameze nabi.

Yagize ati “Muri gahunda yo kubaka amashuri, iyi ngengo y’imari yatekerejwe ku mashuri ameze nabi cyane n’ahanyanyaza. Twabitekerejeho ariko duha uburemere ashaje cyane, aho twakumva n’uyu munsi imvura yabaye nyinshi amashuri akaba yagwa ku bana bacu; aho nta mahitamo dufite, ni menshi hirya no hino mu gihugu, tugomba kugira icyo dukora kugira ngo ayo mashuri tuyavaneho mu gihe dutekereza gusana andi.”

Mineduc ivuga ko yateganyaga ko ibyumba by’amashuri 4023 byagombaga gusimburwa cyangwa bikavugururwa mu myaka ibiri. Ariko kuko ngo amafaranga yose atahita abonekera rimwe biyemeje kuba hakozwe ibigera ku 3676.

Kugeza ubu haracyari uturere dufite abanyeshuri bagikora ingendo ndende bajya ku mashuri cyane muri Nyagatare na Gatsibo, mu Ntara y’u Burasirazuba; Mineduc ikavuga ko ho izahubaka amashuri mashya azayitwara nibura miliyari ebyiri.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yabajije niba nta baterankunga Mineduc ishobora kubona ku buryo ibyo bikorwa byose yabitega amaso ku ngengo y’imari.

Ati “Hari ababyeyi, hari amadini, imiryango itegamiye kuri leta; nkuko hubatswe amashuri y’ibanze y’imyaka 12, simbona impamvu byose bigomba gushingira ku ngengo y’imari.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Mineduc, Mulindwa Samuel, yavuze ko mu byo batekereje bateganyijemo n’uruhare rw’abafatanyabikorwa, dore ko avuga ko bagabanyije igiciro kigenda ku cyumba kiva kuri miliyoni umunani kigera kuri eshanu, ayo miliyoni eshatu ukazaba ari umusanzu w’abo bafatanyabikorwa.

Nta kabuza ko iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri kandi rizanakemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri usanga bugaragara mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bikanaruhura abarimu babigishaga ari benshi.

Isaac Munyakazi yavuze ko mu bikorwa byo kubaka ibyumba by'amashuri hazibandwa ku bishaje cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza