Mineduc yasabye Kaminuza y’u Rwanda kugabanya amafaranga y’ishuri

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yatangaje ko iyi minisiteri yasabye Kaminuza y’u Rwanda kugabanya amafaranga y’ishuri, mu gukumira ko abanyeshuri bajya gushakira ubumenyi mu bindi bihugu kandi bifite kaminuza zidateye imbere nko mu Rwanda.

Minisiteri Mutimura yavuze ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri ari hejuru muri kaminuza, ubwo yari mu nama n’abayobozi bafite aho bahuriye n’uburezi mu Karere ka Karongi, mu bukangurambaga bwo kuzamura ireme ry’uburezi, nk’uko RBA yabitangaje.

Yagize ati “Nka Kaminuza y’u Rwanda ndabaha urugero, abanyeshuri batiga ibya Siyansi batangaga ibihumbi hafi 800 Frw."

"Ubu twarabasabye turababwira tuti ‘ntidushaka ko abana bacu twumva twumva ngo bagiye muri Uganda bakiga muri za kaminuza mbi, bagiye Congo, u Burundi, mfite ingero z’izo kaminuza, kandi dufite amakaminuza meza bakabaye bigaho mu Rwanda, mugabanye minerval.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko mu kugabanya amafaranga y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda bigiye guhera ku biga mu ishami ryayo rya Nyagatare na Rusizi, n’ahandi bikazagenda bikorwa.

Ku biga Siyansi, muri Kamena 2016 hongerewe ikiguzi cy’uburezi kiva ku bihumbi 600 Frw kigera ku bihumbi 900 Frw ku mwaka.

Ku bahabwa inguzanyo na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) biga amasomo ya siyansi, bagahabwa inguzanyo y’ibihumbi 600, ibindi bihumbi 300 bakabyongererwaho na leta.

Ku banyeshuri bigenga bo basabwa kwishyura ibyo bihumbi 900Frw.

Umwe mu baturage yatangaje ko hari abantu benshi babona kwiga muri kaminuza mu Rwanda bihenze, bakajya kwiga mu bihugu by’abaturanyi, “barangiza bakagaruka mu Rwanda baje gushaka akazi ariko bararangirije hanze.”

Si abaturage gusa, n’abarimu muri za kaminuza bemeza ko hari aho basanga amafaranga y’ishuri ari hejuru.

Banasaba ko hanakwigwa uburyo na kaminuza zigenga zagira ibyo zihuriraho mu kugena igiciro cy’amafaranga abanyeshuri bishyura.

Kaminuza y'u Rwanda igiye kugabanya amafaranga y'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza