MINEDUC yahumurije abanyarwanda ku ndwara idasanzwe iri gufata abanyeshuri mu mavi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Kamena 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize mu bigo by’amashuri y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rambura Filles mu Karere ka Nyabihu ndetse na NEGA Girls School y’i Bugesera, havuzwe indwara idasanzwe byavugwagwa ko ari iyo kuribwa mu mavi yari yibasiye abanyeshuri.

Iyi ndwara yateje urujijo yari yabanje kugaragara muri GS Rambura Filles , mu kwezi gushize, aho abanyeshuri bafatwaga bababara mu mavi ku buryo uyirwaye atabasha gutambuka neza, nyamara abaganga bakora ibizamini bakayibura.

Minisiteri w’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’inzobere za Minisiteri y’Ubuzima hakozwe igenzura ku kibazo cy’indwara idasanzwe iri gufata abanyeshuri mu mavi , bagasanga nta ngaruka zikomeye ishobora kugira ku bana.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura yavuze ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abaganga ba MINISANTE ku kibazo cy’iyi ndwara hagaragajwe ko iyo ndwara ishingiye ku mitekererereze n’imyitwarire y’abantu, ishobora gufata abantu benshi icya rimwe.

Ni indwara isanzwe yagiye igaragara hirya no hino ku Isi. Ngo kenshi iterwa n’umunaniro mwinshi igakwirakwizwa igihe abantu bavugana, bayihanahanaho amakuru ku buryo bukabije, ikizwi ni uko ifata cyane abana b’abakobwa bari mu kigero kimwe, bahuje n’imyumvire.

Minisitiri Mutimura yakomeje agira ati “Turahumuriza ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange, tubamenyesha ko ku bufatanye na Minisante n’izindi nzego dukurikiranira hafi imibereho y’abanyeshuri bose mu gihugu. Abanyeshuri barakurikirana amasomo nta kibazo.”

Ubwo iyi ndwara yagaragaraga muri Nyabihu, Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, Dr. Maj. Kayitare Emmanuel yari yabwiye IGIHE, ko tariki 25 Gicurasi aribwo bamenye iby’iyi ndwara.

Dr Kayitare yavuze byabaye ngombwa ko abanyeshuri bahabwa imiti ibafasha kuruhuka, bamwe barakira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza