Mineduc mu nzira yo gukuraho ikizamini cya leta mu mashuri abanza

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yifuza kuvanaho ikizamini cya leta ku barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ko ivanwaho ry’icyo kizamini cya leta byakongera abanyeshuri babasha kwinjira mu mashuri yisumbuye, hakanakumirwa amafaranga menshi leta igitangaho.

Yavuze ko mu mwaka ushize ibizamini bya leta mu mashuri abanza byatwaye miliyari 3,7 Frw.

Nta gihe minisitiri yagaragaje iki cyemezo kizaba cyashyizwe mu bikorwa, gusa yatangaje ko atari ibya vuba ariko ngo biramutse bikozwe byaba ari ikintu cyabashimisha.

Yagize ati “Ni urugero natangaga tudashobora kugeraho uyu munsi cyangwa ejo ariko turugezeho byadufasha kuko burya hari amafaranga menshi agenda mu ikurikiranwa ry’ibizamini, kandi burya mu bihugu byinshi byateye imbere kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntabwo bikiri ikibazo cyane kujya mu yisumbuye.”

Yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda abana bajya mu mashuri yisumbuye bangana na 75 %, aho ashimangira ko ari umubare muto cyane, akifuza ko bagera ku 100 %.

Minisitiri ntiyahise asobanura neza uko abanyeshuri bajya bashyirwa mu myanya mu mashuri yisumbuye.

Dr Mutimura yanavuze ko mu gihe amashanyarazi n’ikoranabuhanga bizaba bimaze kugera mu mashuri yose abanza, hanatekerezwa ko hazajya habaho ikizamini kimwe, umunsi umwe, ku buryo abanyeshuri banagikorera kuri mudasobwa.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ari impinduka ikomeye bagomba gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwaremezo, birimo n’amashanyarazi, bibashe kugera mu mashuri yose.

Gusa hari abadepite batakiriye neza iki cyifuzo bagaragaza ko cyagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza